Guverineri Munyantwari asanga imiyoborere y’u Rwanda yararanzwe n’umwijima ndetse n’urumuli
Mu kiganiro yagiranye n’abakozi b’akarere hamwe n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Kamonyi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yagaragaje uburyo u Rwanda rwari ruyobowe mbere na nyuma ya jenoside, maze ahamya ko kuva ku bukoloni kugeza kuri Jenoside u Rwanda rwari mu mwijima, naho urumuli rukaba rwaragaragaye nyuma yo kubohorwa na FPR.
Iki kiganiro Guverineri yagitanze tariki 11/4/2014, mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi. Yifashishije Filimi yakozwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Iyi Filimi igaragaza ibitekerezo by’amacakubiri byaranze abayoboye u Rwanda mbere ya Jenoside, babishyigikiwemo n’abakoloni bari bamaze kubarekurira ubutegetsi. Yerekana n’uko Ubuyobozi bwa Leta y’ubumwe irangajwe imbere na FPR, bwahinduye umurongo wa Politiki ikava mu macakubiri ahubwo igaharanira guteza imbere buri munyarwanda nta vangura.

Guverineri Munyantwari yanenze abayoboye nyuma y’ubukoloni, kuko batigeze bumva ko bafite ubushobozi bwo gutekerereza igihugu, ahubwo bakaba barakomeje kuyoborerwa n’abazungu, aho atanga urugero ko mu bari bagize Guverinema muri Repubulika ya mbere harimo Ababiligi umunani.
Aragaya kandi abitwaga intiti muri biriya bihe, kuko batigeze bakoresha ubwenge bwabo mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda, ahubwo bakaba barafashe iya mbere mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’amacakubiri hagati y’Abahutu n’Abatutsi , bakora imbwirwaruhame zumvisha ayo moko ko atandukanye.
Nyamara mu by’ukuri ngo izi ntiti zari zizi neza ibiranga amoko y’abantu aribyo kugira imico itandukanye, kutavuga ururimi rumwe, bakagira abakuru b’ubwoko bwa bo nk’uko bigaragara ku Bagande, Abanyankole mu gihugu cya Uganda cyangwa se ku Bawalo n’Abafulama bo mu bubiligi.

Abitabiriye ikiganiro bashimye inyigisho bagejejweho, maze nabo bashimangira ko kuba mu Rwanda harimo abahutu n’abatutsi bitagombye kuba ikibazo kuko bose bakwiye gutozwa gushyira hamwe bakubaka igihugu, bashingiye ku bushobozi bwa buri wese.
Barashima Leta y’ubumwe yatangiye gutoza abanyarwanda kuba umwe babicishije muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”. Ngo Jenoside ikirangira abacitse ku icumu babwiwe ko ubwiyunge ari umuti usharira ariko bagomba kuwunywa, none barashima ko ku bw’imiyoborere myiza bagenda babigeraho.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twiyubake dukomeze imbere heza