Guverineri Munyantwali yizeye ko Uturere two mu Burengerazuba tuzesa neza Imihigo

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwali, avuga ko yizeye impinduka mu kwesa imihigo y’uturere tubarizwa mu Ntara ayoboye yabaye iya nyuma mu mihigo ya 2019-2020.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba na Musenyeri ukuriye Ihuriro ry'Amadini n'Amatorero (RIC) mu Burengerazuba baganira n'abayobozi b'uturere
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na Musenyeri ukuriye Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero (RIC) mu Burengerazuba baganira n’abayobozi b’uturere

Mu bikorwa byo kugenzura imihigo y’Uturere tugize Intara y’Iburengerazuba, Guverineri Alphonse Munyantwali avuga ko hari impinduka mu gushyira mu bikorwa imihigo, ibintu avuga ko bizatuma uturere tuza mu myanya y’imbere.

Ubwo hakorwaga igenzura ry’imihigo y’Akarere ka Rubavu ku wa 11 Mutarama 2021, Guverineri Munyantwali yavuze ko imihigo irimo gukorwa itanga icyizere kubera uburyo abaturage bayigiramo uruhare.

Agira ati « Hari intambwe nziza, twasanze amasoko yaramaze gutangwa, hari imihigo igirwamo uruhare n’abaturage nka Ejo Heza, ubwisungane mu kwivuza buratangwa, hari ibikorwa bigaragaza ko byihuta nubwo hari ibindi bigomba gushyirwamo imbaraga bitanga icyizere. »

Ibikorwa bigomba gushyirwamo imbaraga bigizwemo uruhare n’abaturage nko kubakira abatishoboye, gukemura ikibazo cy’abaturage bararana n’amatungo, no kugira ubwiherero bwiza. Icyakora avuga ko hari ibindi byabangamiwe n’icyorezo cya COVID-19 nk’inama z’umugoroba w’ababyeyi, gukurikirana abana bato, kwigisha abantu bakuze gusoma no kwandika, n’ibindi.

Guverineri Munyantwali avuga ko agendeye ku mihigo ibera mu Karere ka Rubavu n’ahandi ngo iratanga icyizere cyo kuzabona umwanya mwiza uruta umwanya iyi Ntara iheruka kubona mu igenzura ry’imihigo iheruka, aho yaje ku mwanya wa nyuma, naho uturere tuyigize uretse uturere 2 utundi tukaza mu icumi twa nyuma.

Akarere ka Rubavu gafite imihigo 96 igizwe na 25 iri mu nkingi y’ubukungu igeze ku kigero cya 62.68%, 50 igizwe n’imibereho myiza iri ku kigero cya 59.49% na 21 yo mu mibereho myiza igeze ku kigero cya 59.62%, naho imihigo yose uko ari 96 igeze ku kigero cya 60.60% mu gihe cy’amezi 6 iyi mihigo imaze ishyirwa mu bikorwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko imwe mu mihigo uretse kuba yarakomwe mu nkokora n’ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 hari indi irimo kugenda neza nko gutanga amafaranga y’ubwizigame muri Ejo Heza no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Naho imwe mu mishinga irimo gutinda harimo kubaka ikigo gitegerwamo imodoka cya Gisenyi (Gare) kitaratangira kubakwa kubera ibikorwa byo gutanga ingurane byahagaze.

Ibindi bikorwa bitarimo kwihuta birimo kubaka inyubako z’abaturage bazimurwa muri Nyamyumba bagatuzwa mu Murenge wa Rugerero. Ibikorwa birimo kugenda neza birimo gukora imihanda, kubaka ibyumba by’amashuri no kubakira abatishoboye nubwo hari inyubako zitarubakwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka