Guverineri Munyantwali arasaba abubatse guhana “care”

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, arasaba abatuye iyi ntara y’Amajyepfo, by’umwihariko abagore n’abagabo kwiga gutanga icyo muri iki gihe bita “care” (kwita kuri mugenzi wa we) kugira ngo ubuzima bwiza n’umudendezo bisagambe mu ngo zabo.

Ibi Guverineri Munyantwali yabitangarije mu karere ka Muhanga kuwa 27/03/2014, aho yari yifatanyije n’abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka icumi hashyizweho inama y’igihugu y’abagore mu Rwanda.

Guverineri Munyentwali yasabye abagore ko baba aba mbere mu kurwanya umwaga mu ngo zabo, bahereye ku bintu bito bashobora gukora mu ngo zabo n’abo babana, by’umwihariko abo bashakanye.

Uyu muyobozi avuga ko n’ubwo ubuzima bw’iki gihe busaba benshi kurwana no gukora ngo babone amafaranga ababeshaho, ngo bakwiye no kujya biga kunezerwa mubyo bafite, n’iyo byaba ari bike; ababana bakiga gufata bagenzi babo neza no kubitaho mu bushobozi bafite, aho guhugira mu gushaka amafaranga ngo bigera ubwo umwe mu bashakanye yibagirwa mugenzi we.

Aha umuyobozi w’intara y’Amajyepfo yagize ati “Hari bamwe birirwa mu kazi aho bagiye ariko bataha ntibiyumvemo ko batashye aho baruhukira, aho basanze uwo biyemeje gufatanya ubuzima.
Ntimukibagirwe akantu ko guseka, akantu ko gutahana impano (cadeau) mushyira uwo musanga mu rugo cyangwa muhahurira nawe wirirwa mu bindi. Cadeau ntihenda, ahubwo benshi ntibabitekereza.”

Guverineri Munyantwari Alphonse,Abayobozi b'uturere n'abagize inama y'igihugu y'abagore.
Guverineri Munyantwari Alphonse,Abayobozi b’uturere n’abagize inama y’igihugu y’abagore.

Guverineri Munyantwali yavuze ko ibibazo biba mu ngo byinshi bituruka ku kuba abantu bashaka kwihagararaho bakumva batakorera bimwe mu binezeza abo bashakanye kandi ari ibintu bitagoye. Ibi kandi ngo bigaragara cyane cyane ku bagabo.

Ati: “Utuntu nk’utwo dutoya dutuma ibikomeye bishoboka, kuko iyo neza ntabwo isaba amafaranga menshi. Bisaba ubworoherane no kuzirikana mugenzi wawe kuko hari ababa ari abaherwe ariko iyo babuze urukundo n’ubworoherane ubabona mu modoka ukibwira ko banezerewe. Aho gutunga imodoka mukayigendamo murakaye byarutwa no kuzigurisha mukagura umunezero niba bibaye ari ibishoboka.”

Aganira n’aba bagore kandi Guverineri Munyantwali yavuze ko iyo umugabo n’umugore batumvikana cyangwa bashwanye ngo ntibibahungabanya bonyine gusa, ahubwo ngo bigera no ku bana babo, bikabagiraho ingaruka zikomeye cyane bitaretse n’abandi bo mu miryango cyangwa abo bakorana.

Guverineri Munyantwali yasabye Abanyarwanda kujya bigana ibyo babona ahandi batagamije kwifotoza gusa, ahubwo bagakoresha ubwo buryo nko kwizihiza isabukuru y’amavuko bashaka ibyishimo iwabo.

Bamwe mu bagore bari aho, bemeje ko ngo ibi bitabagora kubikora mu ngo zabo, ngo ariko hari abagabo bamwe bagikomeye ku myumvire mibi bita umuco wo kwikakaza cyane, bagera mu rugo bakibwira ko kurakara no kuvuga imvugo zikarishye aribyo bibaha ububasha mu rugo kandi iyo bari kumwe n’abandi bo hanze baba babaye abantu beza.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka