Guverineri Mufulukye yasanganijwe ibibazo muri Nyagatare

Nyuma y’ibyumweru bibiri Fred Mufulukye agizwe Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba yatangiye gukora imirimo ashinzwe asura abaturage bo mu Karere ka Nyagatare.

Ubwo Guverineri Mufulukye yasuraga abaturage bo muri Nyagatare bamusanganije ibibazo
Ubwo Guverineri Mufulukye yasuraga abaturage bo muri Nyagatare bamusanganije ibibazo

Yasuye abaturage bo mu Kagari ka Kigarama, mu Murenge wa Katabagemu muri ako karere ku itariki ya 12 Nzeli 2017.

Guverineri Mufulukye yagiranye ikiganiro n’abo baturage, abaganiriza kuri gahunda zitandukanye ariko bigaragara ko abaturage bafite inyota yo kumubaza ibibazo kugira ngo abishakire ibisubizo.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo maze abagera kuri 17 batonda umurungo bahabwa mikoro barabaza ku buryo inama yari yatangiye mu ma saa munani yarangiye hafi saa moya z’ijoro.

Ibibazo Guverineri Mufulukye yakiriye birimo iby’imanza zarangijwe nabi, ibya ba rwiyemezamirimo batishyuye abo bakoresheje n’iby’amakimbirane mu miryango.

Bimwe muri ibyo bibazo byumvikanaga ko bimaze imyaka myinshi, ababibajije bakavuga ko babigejeje ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ntibikemuke.

Nk’umuturage witwa Nigaba Jean Marie Vianney yavuze ko we n’abandi bantu bane bambuwe amafaranga bakoreye ku rwunge rw’amashuri rwa Katabagemu mu mwaka wa 2013.

Ahamya ko icyo kibazo yakigejeje ku buyobozi bw’umurenge ariko ngo bukomeza kubasiragiza kugeza ubu.

Agira ati “Twagerayo gitifu akatubwira ngo muzaze ejo, niyo mpamvu twiyambaje izindi nzego.

Rimwe yatwohereje kwa ku mucungamutungo tumugezeho atubwira ko atabika amafaranga afitwe na gitifu, n’ubu twaheze mu gihirahiro.”

Undi muturage witwa Manzi Valence yagejeje ikibazo kuri Guverineri Mufulukye avuga ko se umubyara yamwambuye impano yari yarahawe na sekuru.

Avuga ko yarezwe kwa sekuru ubyara se. Mbere y’uko uwo sekuru apfa ngo yamuhaye inka n’isambu.

Akomeza avuga ko se yaje kugurisha inka n’ubutaka arabimura we na Nyirakuru arabiyegereza.

Yamweretse isambu y’ingurane ariko inka ntiyazimuha. Agahera aho asaba ko ise yamusubiza inka ze.

Ubwo Guverineri Mufulukye yasuraga abaturage bo mu murenge wa Katabagemu muri Nyagatare
Ubwo Guverineri Mufulukye yasuraga abaturage bo mu murenge wa Katabagemu muri Nyagatare

Hitarurema Emmanuel umubyeyi wa Manzi avuga ko izo nka azizi. Ariko avuga ko azazisubiza umwana we nabanza akava mu nzu yihaye ku ngufu.

Kuri icyo kibazo Guverineri Mufulukye yahise asaba Hitarurema guha umwana inka yahawe na sekuru kandi akagira n’ikindi amugenera nk’umubyeyi.

Ku kibazo cy’abaturage bamaze imyaka ine batarishyurwa amafaranga bakoreye yavuze ko agiye kugikurikirana bityo kikazakemuak bidatinze.

Nyuma yo kumva n’ibindi bibazo bitandukanye, Guverineri Mufulukye yavuze ko ibibazo yagejejweho bigaragazaga imikorere idahwitse y’abayobozi.

Ati “Hari ibibazo twagiye tubona rwose bitakabaye bihari, bitwereka ko abayobozi batakoze akazi kabo. Tugiye kubikurikirana, ndabizeza ko vuba ahangaha muzabibona.”

Yakomeje avuga ko abayobozi bategera abaturage ngo babakemurire ibibazo batazihanganirwa.

Yahamagariye abaturage kujya bagaragaza ibibazo byabo mu zindi nzego mu gihe uwo babigejejeho bwa mbere atabikemuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nagire vuba aze no mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire ibibazo abaturage bafite ntibibarika, ibaze nawe Gitifu muzima urwnya gahunda ya leta yo guharanira kwigira yanga gusinyira abaturage bashaka gukora koperative akagera ubwo arahira ati: signature muzayibona ntakiyobora uyu murenge ; ahubwo agakora amahano akajya gufunguz umuturage w inkozi y ibibi wararitse ishyamba rya leta avuga ko uwo muturage ar,inkingi y umurenge adakwiye gufungwa maze bigisha umuturage w umukene warushinzwe kubyikorera ngo nahamye yuko ariwe watemye iryo shyamba bityo ngo nafungurwa azamufashiriz urugo kandi yuko azamufunguza bidatinze (ibyo biti bisaga maganatatu).

David yanditse ku itariki ya: 15-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka