Guverineri Kazayire yizeje ab’Iburasirazuba kubegera bagahangana n’ikibazo cy’amapfa
Guverineri mushya w’Intara y’Iburasirazuba, Kazayire Judith yizeje abatuye iyo ntara kubegera bagahanga n’ikibazo cy’amapfa akunze kwibasira iyo ntara.

Yabitangaje mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye n’uwo yasimbuye ku buyobozi bw’iyo ntara, Madame Odette Uwamariya, tariki ya 24 Ukwakira 2016.
Muri uwo mugango hagaragajwe ko Intara y’Iburasirazuba ifite ikibazo gikomeye cy’imihindagurikire y’ikirere. Izuba riva igihe kirekire ryinshi bigatera amapfa n’inzara mu baturage.
Madame Uwamariya yagaragaje ko ubuso buteyeho amashyamba bukiri buto kuko bungana na 10,38%. Bukwiye kongerwa mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Guverineri Kazayire yavuze ko, mu guhangana n’iyo mihindagurikire y’ikirere, azashyira imbere kwegera abaturage, abigisha kuhira imyaka, cyane cyane ku baturiye ibiyaga bitandukanye biri muri iyo ntara.
Ibyo kandi bizajya no gukomeza gahunda yatangijwe muri iyo ntara hifashishijwe uburyo bwo kuhira imyaka mu murima, hakoreshejwe ibigega biyafata bizwi nka “Valley Dam”.

Guverineri Kazayire yizeje kandi ubufatanye mu bo bagiye gukorana, bafatanya kubungabunga umutekano, kuzamura imibereho y’abaturage kugirango bave mu kiciro cy’ubukene.
Ikindi kibazo yizeje gukemura ni icy’ibiyobyabwenge ndetse n’icy’ubwiyongere bw’abaturage muri iyo ntara.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yabwiye Guverineri Kazayire ko agomba gushyira imbere ubufatanye mu mirimo yose kandi akamenya kwicisha bugufi mu kazi ke.
Agira ati “Dufite icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyo gukora abaturage bakamererwa neza nawe uzabe ariwo murongo ujyenderamo wo kwita ku baturage”.
Akomeza avuga ko gushyira hamwe abantu bagafatanya bakishakamo ibisubizo bigomba kubera abayobozi intwaro.

Minisitiri Kaboneka yibukije Guverineri Kazayire ko gufata ibyemezo ku muyobozi nabyo ni ngombwa igihe abona hari ibitari mu murongo kugirango bikosoke.
Guverineri Kazayire yasimbuye Madame Odette Uwamariya wagiye kuba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Ohereza igitekerezo
|
Judith Kazaire Turakwakiriye Muntara y’Uburasira zuba ubushishozi bwawe no kwicisha bugufi nibyo bisanzwe bikuranga, gukunda Umurimo niterambere bikuri mumaraso.Ariko Amapfa!!, amampfa!! amapfa nibura ryamazi y’Amatungo n’ayabantu.... birasaba guhuza ingufu zaburi wese tukareba uko twatsinda iki kyorezo. Uburyo bwo gukangurira abantu kubika amazi y’imvura kugabanya ibiciro bya Dam sheets kugirango buri wese ayibone, ’’vally dams’ nyinshi kandi ndende, no gutera amashyamba kuri ziriya mparambuga cyane cyane Secteurs zo muri Nyagatare district zegyereye national Park y’Akagyera.
Turashimira Uwamariya Odette umwete numurava yagaragaje, turifuriza Guverineri Kazayire Judith ishya n’ihirwe no kubashishwa n’Imana mumirimo yose. Imana ikomeze kubaha umugisha muri byose.
Tubanje kubasuhuza!mugire ubukire the nkabatuye intara yiburasirszuba twasabaga ko mwatugezaho amazing ago usanga nko mukarere KA KAYONZA mumuerenge was NYAMIRAMA usanga ijerekani yamazi igura amafaranga 100 twasabaga ko mufatantije ninzego zibanze mwareba uko mwaduha amazi murakoze.