Guverineri Kayitesi aributsa abakirisitu kubahiriza gahunda za Leta

Giverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasaba abakirisitu Gatolika gukomeza kubahiriza gahunda za Leta, zirimo no gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo babashe gukorera hamwe, kandi babone umusaruro unogeye Igihugu muri rusange.

Guverineri Kayitesi ari mu baje gutaha Kiliziya ya Paruwasi ya Byimana
Guverineri Kayitesi ari mu baje gutaha Kiliziya ya Paruwasi ya Byimana

Gaverineri Kayitesi yabivugiye mu birori byo gutaha Kiliziya (Inyubako) ya Paruwasi ya Byimana, no kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 iyo Paruwasi imaze ishinzwe.

Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye kwizihiza Yubile y’imyaka 75 Paruwasi Byimana ivutse, Guverineri Kayitesi yagaragaje ko abakirisitu bakora neza, aho biyujurije inzu y’Imana (Kiliziya) nshya bashyizeho umuhate kandi bakabikora neza.

Avuga ko abaturage ari icyita rusange gihurirwaho na Kiliziya na Leta, kuko iyo bari mu Kiliziya bitwa abakirisitu, naho bagera iwabo bakaba abaturage ba Leta yabo, ari naho ahera abasaba no gukomeza kubahiriza gahunda za Leta.

Guverineri Kayitesi avuga ko Diyosezi ya Kabgayi ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta, by’umwihariko mu iterambere ry’Intara y’Amajyepfo, kubera ishoramari no guteza imbere uburezi dore ko ngo uwumva izina Byimana wese, yumva amashuri agezweho mu byiciro byose, naho uwumva Kabgayi akumva n’amashuri kugeza ku rwego rwa Kaminuza.

Agira ati “Ndabashimira uruhare rwanyu mu burezi bufite ireme, kuko uwumva Byimana ahita yumva uburezi bufite ireme, tuzakomeza kugendana muri uwo mujyo hamwe na Diyosezi ya Kabgayi”.

Bamwe mu bihayimana bari baje kwizihiza Yubile y'imyaka 75
Bamwe mu bihayimana bari baje kwizihiza Yubile y’imyaka 75

Guverineri Kayitesi avuga ko n’ubwo hari byinshi bikorwa ku bufatanye na Kiliziya, atakwibagirwa ko byose bigizwe no kuba Abanyarwanda bubakiye ku bumwe bwabo, aho kwishora mu macakubiri.

Yibutsa abakirisitu kubungabunga isuku no kuyigira umuco iwabo, kuko umukirisitu mwiza muri kiliziya aba akeneye no kuba mu Mudugudu asa neza, muri wa Muhamagaro w’uko Roho nzima itura mu mubiri muzima.

Asaba ko Ababyeyi bakomeza gufashanya mu buryo bwa gikirisitu bakarinda amakimbirane mu miryango, kuko ari bwo bazakomokaho abakirisitu beza b’ejo hazaza, ibyo byose bikaba bizashoboka abakirisitu bakomeje kwitabira gahunda zo kurwanya ubukene.

Agira ati “Ndabashimira iyi kiliziya nziza mwubatse ariko nanabibutsa gukomeza kwirinda icyahungabanya ubumwe bwacu. Turifuza umukirisitu urangwa no kurera neza abana bagatura mu miryango itekanye izira amakimbirane”.

Paruwasi nshya ya Byimana yubatswe ku bufatanye n'abaturage
Paruwasi nshya ya Byimana yubatswe ku bufatanye n’abaturage

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, avuga ko kuva mu 1945 ubwo Paruwasi ya Byimana yashingwaga, hakozwe imirimo itandukanye kandi ifasha abakirisitu kubaho neza mu kwemera no kurwanya ubukene.

Avuga ko iterambere ry’Isabaniramana rijyana n’irisanzwe kuko abakirisitu bafite ibindi bikorwa bagezeho, birimo amashuri menshi meza kugeza ku rwego rw’ayisumbuye, n’ibikorwa byo kwihangira imirimo no kubaho neza.

Agira ati “Iterambere ry’iyobokamana rijyana n’irya muntu mu buzima busanzwe, kandi kubasha kwikorera ibikorwa bitandukanye, ni intangiriro yo kwiteza imbere kandi bizakomeza”.

Paruwasi Byimana imaze kuzuza Kiliziya igezweho ishobora kwakira abantu bari hejuru ya 2500, kandi hakazakomeza kubakwa na za Paruwasi nka Ruyenzi muri Kamonyi n’izindi zizagenda zivuka.

Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko hari byinshi byagezweho bizakomeza
Musenyeri Ntivuguruzwa avuga ko hari byinshi byagezweho bizakomeza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka