Guverineri Kabahizi yiseguye kuri komisiyo y’abakozi ba Leta
Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba yiseguye kuri komisiyo y’abakozi ba Leta avuga ko amakosa mu micungire y’abakozi yagaragaye mu turere twa Rutsiro, Rubavu na Nyabihu atabaye ku bushake ahubwo byatewe no kutamenya kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi.
Guverineri Kabahizi Celestin yabitangarije mu nama yabaye tariki 29/06/2012 yahuje abatekinisiye ba komisiyo y’abakozi ba Leta n’abagize Inama Njyanama z’uturere tugize Intara y’Uburengerazuba, maze babasobanurira amategeko agenga imicungire y’abakozi.
Ibibazo byagaragaye mu turere twa Rutsiro, Rubavu na Nyabihu ahanini ni ibirebana no kudakora amasuzuma bushobozi ku bakozi bashya, kudakora imihigo no gukoresha amafishi bikoreye ubwabo kandi komisiyo ifite amafishi yabigenewe akoreshwa mu masuzuma bushobozi.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo n’abari mu nama, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abakozi ba Leta, Angelina Muganza yavuze ko Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) irimo kureba uko imicungire y’abakozi ba Leta yavanwa muri Njyanama igashingwa Nyobozi kubera ko Njyanama ziba zifite izindi nshingano nyinshi ugasanga ari byo biteza ibibazo.
Muri iyo nama kandi Komisiyo yunguranye ibitekerezo na Njyanama z’uturere ku ngingo zirebana n’imitangirwe y’ibizamini by’akazi. Aha basanze hari igihe mu turere haboneka ibibazo by’imyanya y’utuzi itangazwa hagakorwa ibizamini ntihagire n’umwe utsinda.
Komisiyo yagaragaje ko hari igihe biterwa n’uko nta gihe gihagije kiba cyaratanzwe ngo abakora ibizamini bitegure cyangwa hagatangwa ibizamini bihabanye n’imyanya ipiganirwa.
Madamu Muganza yabagiriye inama yo kujya bongera bagatangaza iyo myanya byihuse kandi bakirinda icyo yise “Near and Dear”, ni ukuvuga gutanga akazi hakurikijwe icyenewabo.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|