Guverineri Kabahizi arasaba abakozi b’akarere ka Nyamasheke kurangwa n’ubufatanye
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin arasaba abakozi b’akarere ka Nyamasheke kurangwa n’ubufatanye ndetse n’imikoranire myiza kugira ngo babashe kugera ku ntego zo kwesa imihigo no gutera imbere.
Ibi Guverineri Kabahizi yabitangarije mu karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 27/10/2013 ubwo yafunguraga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi ibiri wahuje abakozi bose b’akarere ka Nyamasheke.
Muri uyu mwiherero ugamije gufata ingamba zihamye zo kwesa imihigo y’aka karere ndetse no kwigira ku bandi ibyatuma akarere ka Nyamasheke karushaho gutera imbere, Guverineri Kabahizi yasabye abakozi b’akarere ka Nyamasheke kumenya ko bose basangiye inyungu z’akazi, bityo buri wese akaba akwiriye gukora ibishoboka kugira ngo akazi bahuriyeho gakorwe neza.

Umukuru w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin yashimye uburyo abakozi b’akarere ka Nyamasheke ndetse n’ubuyobozi bwabo bakora neza bikaba byaranatumye aka karere kazamuka mu bipimo byo kwesa imihigo mu buryo bugaragara ariko kandi yongera kubibutsa ko bakwiriye gushimangira ubufatanye muri byose kuko butabayeho ntacyo bashobora kugeraho.
Guverineri Kabahizi yatanze inama z’uko buri mukozi wese akwiriye kumenya inshingano ye kandi abakozi bose bagaharanira kuba inyangamugayo mu byo bakora, birinda ko habaho impamvu zo kwica akazi ndetse zageza ku kwirukanwa.
Aha, Guverineri Kabahizi yasabye abakozi ko bakwiriye kumenya guha agaciro urwego bakorera (akarere) ndetse bakamenya n’inyungu akazi kabo kabafitiye bakarushaho kugakora neza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko uyu mwiherero ngarukamwaka utuma abakozi bose b’akarere ka Nyamasheke bicarana bakaganira ku masomo bakuye mu mwaka ushize, maze bakareba ibyiza bakomezanya mu mwaka utangiye ndetse no gufata ingamba ku ngorane zaba zaragaragaye mu mwaka washize hagamijwe kuzirandura.
Ikindi ngo ni ukwiga ku mbogamizi izo ari zo zose zatuma imikoranire no guhanahana amakuru bitaba byiza kugira ngo izo ngorane zivanweho.
Habyarimana avuga ko hiyongeraho gusabana kuri bo ubwabo ndetse n’abakozi bo mu kandi karere kandi bakabigiraho udushya bakoze mu karere kabo ku buryo bashobora kubyigiraho bikabagirira umumaro mu karere ka Nyamasheke.

By’umwihariko, akarere ka Nyamasheke ngo kiteze kureba uburyo bw’imyubakire y’Umujyi wa Rubavu kugira ngo bakuremo amasomo azafasha mu kubaka Umujyi wa Nyamasheke wamaze kwemerezwa igishushanyo mbonera.
Muri rusange, akarere ka Nyamasheke kose kugeza ubu kagaragara nk’icyaro ndetse nta n’Umujyi ufatika ukabamo uretse udusisisro (centre) tw’ubucuruzi turi ku rwego ruciriritse.
Uyu mwiherero kandi ngo uzaba umwanya ku bakozi b’akarere kugira ngo binenge cyangwa se bagirane inama ku ho bamwe bashobora kuba baratandukiriye mu gihe cy’umwaka wari ushize baticarana hamwe muri ubu buryo.
Ikigamijwe ngo ni ukunoza imikorere n’imikoranire yabo, byose bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage aba bakozi baba bashinzwe kureberera.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|