Guverineri Habitegeko yahaye umukoro abakorera mu Ntara y’Iburengerazuba

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yahaye umukoro w’ibibazo abakorera mu Ntara y’Iburengerazuba bagomba kwitaho.

Guverineri Habitegeko yahaye umukoro abakorera mu Ntara y'Iburengerazuba
Guverineri Habitegeko yahaye umukoro abakorera mu Ntara y’Iburengerazuba

Mu biganiro Guverineri Habitegeko n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RBG), Dr Usta Kayitesi, bagiranye n’abayobora imiryango itari iya Leta (NGO), Abayobozi bashinzwe iterambere n’igenamigambi mu turere n’abakuriye Inama Njyanama z’uturere, basabwe kongera gukorera hamwe mu guha serivisi umuturage, kuko ariwe bose bakorera.

Guverineri Habitegeko avuga ko umuyobozi mwiza ataba nyamwigendaho mu gukorera umuturage, icyakora imikorere mibi ituma umuturage adatera imbere, kandi hari inzego nyinshi zimuzengurutse zagombye kumufasha kugira imibereho myiza.

Agira ati “Haba abayobozi b’imishinga, abikorera, abajyanama, inzego z’abagore n’urubyiruko n’abayobozi, ishingano ni ugukorera umuturage, kandi bitangira bakorera hamwe igenemigambi, bagashyira mu bikorwa ibyo bafatanyije bigatanga umusaruro ufatika. Hari bamwe baba nyamwigendaho, abandi bagakora ntibatange raporo y’ibyakozwe, ugasanga umuturage ntaho ava ntaho ajya.”

N’ubwo Intara y’Iburengerazuba ibarirwa mu Ntara zikize kubera ubucuruzi bwambukiranya imipaka, amabuye y’agaciro, ikawa, uburobyi bw’isambaza, ubutaka bwera, Pariki eshatu ziyikoraho, umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi, niyo Ntara iza ku isonga mu kurwaza imirire mibi, iyobowe n’Akarere ka Ngororero, Rubavu na Nyabihu.

Guverineri Habitegeko avuga ko ibibazo biboneka mu Ntara y’Iburengerazuba, abayikoreramo bashyize hamwe byakemuka birimo; “Kubakira abadafite aho kuba, kuvugururira abafite inyubako zimeze nka nyakatsi, abaturage batagira ubwiherero, abatuye mu manegeka, abararana n’amatungo, ibibazo by’imirire mibi, gukemura amakimbirane mu miryango, gusubiza abana mu mashuri hamwe n’ikibazo cy’abana basambanywa n’abaterwa inda.”

Abitabiriye iyo nama basabwe kunoza uburyo guha serivisi umuturage
Abitabiriye iyo nama basabwe kunoza uburyo guha serivisi umuturage

Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi, avuga ko u Rwanda rufite intego yo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda ndetse kugera muri 2024, abagera kuri 90% bagomba kuba bishimira serivisi bahabwa, kandi bigomba kugerwaho mu gihe umuntu wese akoresha umutima, ubwenge n’amaboko.

Agira ati “Bivugwa mu ndirimbo y’igihugu cyacu, ariko ibyo dukoraho byose tubishyizeho umutima byagombye kunyura abo duha serivisi, kandi buri muntu utanga serivisi akumva ko agomba gutanga inyura abayihabwa.”

Dr Kayitesi avuga ko abayobozi bakuru b’Igihugu bagira uruhare mu gutanga serivisi nziza, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa RGB, akavuga ko abaha serivisi abaturage nabo bagombye gutanga serivisi nziza, n’aho bitagenda abantu bagashyira imbaraga mu kubikosora.

Guverineri Habitegeko avuga ko u Rwanda rudashobora kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, mu gihe hari abana bafite ibibazo by’igwingira, kuko abana bafite igwingira n’ubwenge bugwingira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka