Guverineri Habitegeko yahaye impanuro abatorewe kuyobora Imidugudu

Tariki ya 26 Ukwakira 2021 mu nteko z’abaturage habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Komite Nyobozi z’Imidugudu zasoje manda n’iziheruka gutorwa.

Ihererekanyabubasha rya komite z'imidugudu
Ihererekanyabubasha rya komite z’imidugudu

Mu Ntara y’Iburengerazuba, Guverineri Habitegeko François avuga ko abaturage banyotewe n’iterambere kandi gufasha abaturage gutera imbere bisaba gukorera hamwe.

Guverineri Habitegeko abinshingira ku kuba Umuyobozi w’umudugudu ari we muyobozi wegereye umuturage.

Yagize ati “Turashima abasoje manda bari batorewe n’abaturage, hakozwe byinshi kandi byiza byo kwishimira, tunyotewe n’iterambere kandi dufite imihigo tugomba kwesa, ni byinshi tugomba kugeraho kandi twihuse, muri manda itangiye, abayobozi bashya bagomba gukora nk’ ikipe ifite icyerekezo kimwe bakirinda gukora bategana no kuvunishanya.”

Akomeza avuga ko kugira ngo Umuyobozi ashobore kuyobora neza, bisaba ko na we akora ibyo yemera. Ati: “Ibanga ni ukwigisha ibyo wemera, nta rindi banga, kuko ntiwashishikariza abantu gutanga Ejo Heza utayemera, utayitanga, ntiwashishikariza abaturage kujyana abana ku ishuri kandi utarajyanye abawe, kuko ntibabyumva nk’uko utababwira gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi nawe utabutanga. Kugira ngo ukorane neza n’abaturage ubigisha ibyo wemera kandi ukora ukababera urugero bareberaho.”

N’ubwo abakuru b’Imidugudu benshi bamaze gusimburwa, abakorera mu mirenge yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Congo banengwa kurebera abakora forode kuko badatanga amakuru ku babikora.

Abayobozi n'abandi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gushyigikira gahunda y'ihererekanyabubasha
Abayobozi n’abandi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gushyigikira gahunda y’ihererekanyabubasha

Umwe mu basirikare bakuriye ingabo z’u Rwanda mu kibaya avuga ko bene ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.

Ati "Ikibazo cy’abacuruzi bakora forode gihungabanya umutekano. Hari abarasirwa mu kibaya, kuko nijoro ntitumenya ngo ni nde ugenda, kuko n’abanzi turabafite hakurya aha kandi baherutse kuza muri Bugeshi barasa inka z’umuturage. Kugenda nijoro, kwambutsa ibiyobyabwenge, ni ibikorwa bihungabanya umutekano kandi tubishatse nk’inzego z’ibanze n’abaturage twabikumira kuko abinjiza ibiyobyabwenge baba baziranye n’abayobozi kuko ufata uwinjiza magendu ugasanga avugana n’umuyobozi w’umudugudu."

Bimwe mu byo abayobozi b’imidugudu basabwa harimo gukora urutonde rw’abambuka umupaka bakazana magendu bagafashwa, bakaganirizwa kuko bigira ingaruka zirimo no gutakaza ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka