Guverineri Habitegeko yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Cibitoki mu Burundi

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoki mu Burundi, Bizoza Carême, bahuriye ku mupaka wa Ruhwa kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021, bagirana ibiganiro binyuranye birimo n’ibijyanye no gukemura amakimbirane aterwa n’abaturage bayobya uwo mugezi.

Abayobozi bombi bahuriye ku mupaka wa Ruhwa
Abayobozi bombi bahuriye ku mupaka wa Ruhwa

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitageko François, yabwiye itangazamakuru ko bahuye kugira ngo baganire ku bibazo biboneka hagati y’Intara zombi n’uburyo byajya bishakirwa ibisubizo mu buryo bwihuse.

Inama yahuje Intara zombi ikaba yemeje ko Ubuyobozi bw’Uturere n’Amakomini bajya bahura rimwe mu gihembwe, na ho abayobozi b’Intara bagahura rimwe mu mezi atandatu kimwe n’ikindi gihe bibaye ngombwa.

Guverineri Habitegeko avuga ko uretse kuba hagati y’u Rwanda n’u Burundi hari umugezi wa Ruhwa ugabanya ibihugu byombi, ngo abaturage basangiye umuco, ururimi ndetse barashyingirana ku buryo ntacyabatanya, ubuyobozi bukaba bugomba kujya buhura mu kubafasha kubakemurira ibibazo.

Kimwe mu bibazo abayobozi bahuye baganiriyeho, kirebana n’abaturage bahinga mu nkengero z’umugezi wa Ruhwa ndetse bakawufunga bigatuma amazi yishakira inzira, akanyura aho atagombaga kunyura kandi agenderwaho nk’umupaka bikaba byatera ibibazo.

Yagize ati “Ikibazo uko giteye ubundi ku gice cy’Akarere ka Rusizi gihana imbibe n’Intara ya Cibitoki hari amakomini nka Rugombo, Mabayi na Mugina kandi atandukanywa n’u Rwanda n’uruzi rwa Ruhwa, ni rwo rudutandukanya nk’umupaka, Icyagaragaye ni uko abaturage bagomera amazi bahinga, akimura inzira akanyura mu kindi gihugu bikaba byateza ibibazo bitari ngombwa kandi abaturage ku mpande zombi barabikora, dusanga amategeko y’ibihugu byombi hari icyo agena ku nkengero z’umugezi zigomba kubungabungwa bakamenya kubaha urwo ruzi ntibakore ibikorwa byaruyobya.”

Guverineri Habitegeko avuga ko urujya n’uruza rw’abaturage n’abikorera rwahungabanye yizeza abaturage ko inzego zibishinzwe zirimo kubishakira igisubizo, icyakora aburira abakora ibyaha muri Cibitoki ko nta buhungiro bafite mu Ntara y’Iburengerazuba kandi n’uzabikora mu Rwanda azakurikiranwa muri Cibitoki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka