Guverineri Habitegeko ahamya ko kwiga imyuga byaca ingeso mbi mu rubyiruko

Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, atangaza ko kongera umubare w’ibigo by’amashuri byigisha imyuga byagira uruhare mu kugabanya umubare w’urubyiruko rufatirwa mu buzererezi, kandi bikagabanya umubare w’abakobwa batwara inda zitateganyijwe.

Urubyiruko rwiga imyuga mu kigo cya Nyange ruhamya ko umurimo watuma rutirukira gushakisha ubuzima mu mijyi
Urubyiruko rwiga imyuga mu kigo cya Nyange ruhamya ko umurimo watuma rutirukira gushakisha ubuzima mu mijyi

Guverineri Habitegeko ubwo yasuraga ishuri ry’imyuba rya Nyange muri Ngororero, yavuze ko umurimo ugira uruhare mu gutuma urubyiruko rubona ibyo ruhugiraho runiteza imbere, aho kugwa mu bishuko bikuruwe no kuba rwabuze icyo rukora, cyangwa ugasanga rwishoye mu mijyi kujya gushakisha imibereho yagombye kuba iboneka aho rutuye.

Guverineri Habitegeko avuga ko kongera ibigo byigisha imyuka n’ubumenyi ngiro ari kimwe mu bisubizo byo gukemura ibibazo byugarije urubyiruko birimo n’ingeso mbi n’ubwomanzi.

Yongeraho ko Intara y’Iburengerazuba irimo gushyira imbaraga mu kongera bene ibyo bigo kugira ngo urubyiruko rubone icyo rukora rwiteze imbere runateza imbere igihugu.

Agira ati “Kwigisha imyuga urubyiruko ni kimwe mu bisubizo byo kurwanya bya biyobyabwenge mu rubyiruko, ingeso mbi z’ubusambanyi kuko burya ngo iyo umutwe ntacyo ufite cyo gukora uhinduka ikibuga cya Shitani, niba umwana ari gusudira urugi rw’umukiriya nihagira umuhamagara ngo amushuke ntabwo azamwitaba kuko azaba ashakisha amafaranga ngo yikemurire ibibazo”.

Guverineri Habitegeko kandi ashishikariza Abanyarwanda guhindura imyumvire bagaha agaciro ubumenyi ngiro n’imyuga kuko aho igihugu kigeze abantu babayeho neza atari abize amashuri meshi ahubwo byagaragaye ko abafite ibindi bakora ari bo batanga akazi ku bize.

Agira ati “Kumva ko umuntu uzabaho neza ari uwize akarangiza za kaminuza ni ukwibeshya cyane kuko usanga ahubwo abakora imyuga baha akazi abo barangije kaminuza, imyuga igira amafaranga menshi cyane abantu bahindure imyumvire hanyuma Leta nayo ibashe kubashyigikira”.

Hari ibiganiro by’uko amashuri yose yatangira kujya yigisha imyuga

Guverineri Habitegeko avuga ko Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda irimo kwiga uko abanyeshuri mu byiciro bigamo yaba amashuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza batangira kujya bigishwa n’imyuga kugira ngo babashe gukura bayikunze kandi nibarangiza amashuri abadakoze akandi kazi babe bagira icyo bimanrira kurusha kwirirwa bicaye.

Avuga ko hari ikibazo gikomeye aho usanga abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye na za Kaminuza bakicara bakamara igihe ntacyo bafite bakora kandi abize imyuga bo bari kwinjiza amafaranga akaba asanga ibyiza ari uko n’abize amashuri asanzwe bakongeraho n’umwuga kuko ntacyo utwaye.

Guverineri habitegeko asura ikigo cy'imyuga cy'urubyiruko cya Nyange
Guverineri habitegeko asura ikigo cy’imyuga cy’urubyiruko cya Nyange

Agira ati “Hari ibiganiro birimo gukorwa kugira ngo amashuri asanzwe nayo abe yakwigisha imyuga ariko turanasaba n’abarangije ayo mashuri kongeraho n’umwuga kuko birababaje kubona umuntu arangiza kwiga agakubita imyaka itanu nta kintu afite cyo gukora kandi abize imyuga barimo kwinjiza amafaranga”.

Amashuri y’imyuga aracyari make ariko hariho gahunda yo kuyongera

Abana biga imyuga bahamya ko ibafitiye akamaro kuko ibarinda kwiyandarika, kwishora mu biyobyabwenge no kwirukira gushakisha ubuzima mu mijyi, kuko usanga ari ho benshi bakomora ingeso mbi zinashora urubyiruko mu busambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Umutoniwase Jeanne Gentille wacikirije amashuri mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye avuga ko yagiye mu mujyi wa Kigali gushakishirizayo ubuzima ariko nta nyungu yakuyemo ahitamo kugaruka iwabo mu Karere ka Ngororero.

Umutoniwase urimo kwiga imyuga mu kigo cy’urubyiruko cya Nyange avuga ko ubu amaze kumenya gusudira inzugi n’amadirishya kandi yatangiye kubona ibiraka bimubyarira amafaranga akaba asaba urubyiruko kwikuramo ko ubuzi bwiza babushakira mu mijyi, ahubwo abaturiye ibigo byigisha imyuga bakabigana.

Agira ati “Mu mujyi nakoreraga ibihumbi 15frw nkora akazi ko mu rugo, ukwezi kwashira bakayampa ariko nareba icyo nayakoresheje nkakibura, ariko maze kugaruka mu rugo nkiga imyuga nta kintu cyananira kugikora mu busuderi kandi ndabona ejo hanjye hazaba heza ndanabishishikariza abantu tungana kuza mu myuga”.

Umutoniwase amaze kumenya gusudira amadirishya n'inzugi
Umutoniwase amaze kumenya gusudira amadirishya n’inzugi

Yongereraho ko zimwe mu ngaruka zigaragara ku bakobwa bajya gushakira ubuzima mu mijyi ahanini ari ugutwara inda batateganyije, naho abahungu bakishora mu biyobyabwenge akaba asaba Leta gushyira imbaraga mu kongera ibigo byigisha imyuga kugira ngo abakwiyemeza guhinduka babone aho biga.

Akarere ka Ngororero kazongera ibigo by’imyuga kabifashijwemo n’abafatanyabikorwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bugaragaza ko hari abafatanyabikorwa barimo n’umuryango mpuzamahanga wita ku iterambere (World Vision) ukomeje kubafasha kubaka ibigo by’imyuga birimo n’ikigo cya Nyange cyamaze gushyirwamo ibikoresho bifasha urubyiruko kwiga imyuga.

Icyo kigo kigizwe n’ibice bibiri byo kwigisha imyuga n’icyo gukora ibikoresho bijya ku isoko ku buryo bizafasha kubona amafaranga no gukomeza kubungabunga ibikoresho bahawe birimo n’imashini idasanzwe ikora imisumari.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya World Vision mu Rwanda, Ananias Sentozi, avuga ko gutera inkunga ibikorwa bitandukanye birimo no kwigisha imyuga urubyiruko biba bishingiye kuri gahunda za Leta bazakoreramo kandi bakaba bakomeje ubufatanye mu rwego rwo kurwanya ubukene.

Agira ati “Iki kigo twatanze gifite ibikoresho byose byuzuye bizatuma abakigaramo bahakura ubumenyi n’amafaranga ku buryo twizeye ko kizaramba bitandukanye n’ibiga byigisha gusa abazarangiza hano bo baba bari no gukorera amafaranga”.

Umuyobozi wa World Vission mu Rwanda ashyikiriza ikigo cy'imyuga cya Nyange umuyobozi w'Akarere ka Ngororero
Umuyobozi wa World Vission mu Rwanda ashyikiriza ikigo cy’imyuga cya Nyange umuyobozi w’Akarere ka Ngororero

Ikigo cy’Urubyiruko (YESS Center) cya Nyange cyatwaye asaga Miliyoni 130frw muri Ngororero, ariko hakaba hari n’ibindi bikorwa byatewe inkunga mu Ntara yose y’Iburengerazuba

Gahunda ya Leta yo kwigisha imyuga iteganya ko nibura buri murenge ukwiye kugira ikigo kigisha imyuga ariko inzira iracyari ndende, ubuyobozi bukaba bwizeza ko hariho gahunda yo kubyongera no gushishikariza urubyiruko n’abarangije amasomo kwiga imyuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze nange nifuzako nakwiga welding short caurse kuberako mfite A2 in motor vehicles mechanics mwamfasha? Mwampamagara kuri 0787009650 cg WhatsApp 0729862543 mukambwira inzira nacamo

Nsengimana Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka