Guverineri Gatabazi na Mufulukye beretswe ko gukorera abaturage nta kujenjeka

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney na Guverineri Mufulukye Fred barahamagarirwa kuzamura iterambere ry’intara bagiye kuyobora bibanda ku mibereho myiza y’abaturage.

Guverineri Gatabazi na Musabyinama asimbuye mu muhango w'ihererekanya bubasha i Musanze
Guverineri Gatabazi na Musabyinama asimbuye mu muhango w’ihererekanya bubasha i Musanze

Babisabwe mu muhango w’ihererekanya bubasha hagati yabo n’abo basimbuye, wabaye ku wa kane tariki ya 14 Nzeli 2017.

Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi yahererekanyaga ububasha na Musabyimana Jean Claude yasimbuye, yaretswe ko kuba Intara y’Amajyaruguru ifite abaturage bazi gukora agomba kubishingiraho akarushaho kuzamura iyo ntara.

Minisitiri w’ubutegetesi bw’igihugu, Francis Kaboneka yabwiye Guverineri Gatabazi ko imirimo yakoraga ari Umudepite itandukanye n’iyo kuba Guverineri.

Agira ati “Mu nshingano nshya wabonye zitandukanye n’izo wari umaze kutubwira umazemo imyaka 13, ubu wahinduye isura.

Ubu wagiye mu ishyirwa mu bikorwa, ubundi wajyaga ubaza abandi ibitagenda ariko ubu ni wowe ugiye kubishyira mu bikorwa.”

Yakomeje amubwira ko agomba kuzamura Intara y’Amajyaruguru agendeye ku butaka bw’aho bwiza n’ikirere gihoramo imvura no kuba ari ahantu hakorerwa ubukerarugendo.

Guverineri Gatabazi yizeje Minisitiri Kaboneka ko inshingano yashinzwe azazisohoza uko bikwiye.

Agira ati “Ikosa nagira njyewe niyiziho ni ugukora. Nimwumva ari ikosa ubwo muzabimbwire.

Ikindi niyiziho ni ukutarambirwa kandi ni ugufata umwanya wanjye nkawugenera igihugu cyanjye numva nzabikomeza gutyo ndabibijeje.”

Ubwo uwo muhango waberaga i Musanze, i Rwamagana naho hari umuhango nk’uwo w’ihererekanya bubasha hagati ya Guverineri Mufulukye na Kazaire Judith asibumbuye.

Guverineri Mufulukye na Kazaire asimbuye mu muhango w'ihererekanya bubasha i Rwamagana
Guverineri Mufulukye na Kazaire asimbuye mu muhango w’ihererekanya bubasha i Rwamagana

Muri uwo muhango Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye yeretswe ko Intara y’Iburasirazuba ari ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’ubuhinzi ngo ni ngombwa gukomeza kubuzamura.

Dr. Mukabaramba Alvera, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu wari witabiriye uwo muhango, yamubwiye ko agomba guhangana n’ikibazo cy’izuba rikunze kwibasira iyo ntara.

Yamweretse ko gahunda yo kuvomerera igomba kugera ku bahinzi benshi bityo amapfa ntazongere kubibasira.

Minisitiri Kaboneka yibukije Guverineri Gatabazi ko agomba gukorera abaturage
Minisitiri Kaboneka yibukije Guverineri Gatabazi ko agomba gukorera abaturage

Guverineri Mufulukye yavuze ko inshingano yahawe azazigeraho afatanije n’inzindi nzego zitandukanye zikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Agira ati “Nsanzwe nzi Intara y’Iburasirazuba n’ibyo ngomba gukemura niyo mpamvu tuzabifatanya byose bikagenda neza.”

Yakomeje kandi asaba itangazamakuru kumufasha rimwereka ahari akarengane kugira ngo karangire byihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka