Guverineri Gatabazi arashimira Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

Nyuma y’akanya gato kari gashize bitangajwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi ntiyatinze kubivugaho, ashimira Perezida Kagame.

Guverineri Gatabazi
Guverineri Gatabazi

Abinyujije kuri Twitter, Guverineri Gatabazi yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngira ngo mbashimire mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida Paul Kagame
ubuhanga n’Ubushishozi mutuyoborana, mukaba mwongeye kungirira Icyizere. Ndabizeza ko nzarushaho kwitangira abaturage no guharanira ko Iterambere mubateganyiriza rigerwaho vuba. GOD BLESS YOU (Imana ibahe umugisha).”

Guverineri Gatabazi JMV na Guverineri Emmanuel Gasana wayoboraga Amajyepfo bahagaritswe ku mirimo tariki 25 Gicurasi 2020 kubera ibyo bagomba kubazwa bari bakurikiranyweho.

Icyo gihe nyuma yo guhagarikwa, Gatabazi yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamuha izo nshingano, anamusaba imbabazi aho yaba yaramutengushye.

Icyo gihe Gatabazi yanditse kuri Twitter ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame ku cyizere yangiriye cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru mu myaka ibiri n’amezi icyenda, nkanashimira abaturage b’Intara y’Amajyaruguru ku mikoranire myiza n’ibyagezweho muri iki gihe gito”.

Yakomeje agira ati “Ndasaba imbabazi aho nagutengushye hose, Nyakubahwa Perezida Kagame, FPR-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje ikindi cyiciro cy’ubuzima bwanjye, nkomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye, kandi ndi umwizerwa kuri Perezida Kagame no kuri RPF”.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020 nibwo itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku mirimo ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Perezida Kagame kandi yagize Madamu Alice Kayitesi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, uyu akaba yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi muri iyo Ntara y’Amajyepfo.

Itangazo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko No. 14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birashimishije kwemera amakosa, kandi ntawe udakosa ahubwo gusaba imbabazi no kwirinda kongera kuyagwamo nibyo biranga kwicuza nyakuri.Uru ni urugero rwiza no kubandi.

Mugiraneza Bonaventure yanditse ku itariki ya: 9-07-2020  →  Musubize

Nibyiza guca bugufi bibanziriza gushyirWa hejuru.kandi iyo umwana yamenye ikosa yakoze akemeza kurikosora yongera akaba umwana murugo.Bravo Gatabazi kandi Imana izagufashe ntuzongera gutenguha uwakugiriye ikizere uzagere ikirenge mucye.Kandi uzaharanire kuba intari nkawe.Courage

Kiki yanditse ku itariki ya: 8-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka