Gatabazi yasabye imbabazi Perezida Kagame aho yaba yarakosheje
Gatabazi Jean Marie Vianney waraye ahagaritswe ku mirimo yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamuha izo nshingano, anamusaba imbabazi aho yaba yaramutengushye.
Ni nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryatangaje ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo babaye bahagaritswe ku mirimo.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, rivuga ko Perezida Kagame “abaye ahagaritse” abo bayobozi “kubera ibyo bagomba kubazwa bakurikiranyweho”.
Nyuma y’iryo tangazo, Gatabazi Jean Marie Vianney yanditse kuri Twitter ashimira Parezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere yari yamuhaye akamuha izo nshingano , ariko anamusaba imbabazi aho yaba yarateshutse kuri izo nshingano.
Yagize ati “Ndashimira Nyakubahwa Perezida Kagame ku cyizere yangiriye cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru mu myaka ibiri n’amezi icyenda, nkanashimira abaturage b’Intara y’Amajyaruguru ku mikoranire myiza n’ibyagezweho muri iki gihe gito”.
I am so grateful to HE @PaulKagame for the trust and privilege to serve as Governor of the North for the last two years&9months, and also grateful to the people of the North for great collaboration and achievements over the last few years.1/2
— Gatabazi JMV (@gatjmv) May 26, 2020
Yakomeje agira ati “Ndasaba imbabazi aho nagutengushye hose, Nyakubahwa Perezida Kagame, FPR-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje ikindi cyiciro cy’ubuzima bwanjye, nkomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye, kandi ndi umwizerwa kuri Perezida Kagame no kuri RPF”.
I apologize for any and all disappointment to You, Excellency @PaulKagame , @rpfinkotanyi and the people of Rwanda, and I look forward to the next chapter of my life continuing to serve my country to my best ability and always loyal to the You Excellency President and RPF! 2/2
— Gatabazi JMV (@gatjmv) May 26, 2020
Jean Marie Vianney Gatabazi yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru muri Kanama 2017, nyuma y’imyaka 14 yari amaze mu Nteko Ishinga Amategeko ari Umudepite.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Uramuzi koko GATABAZI yaharaniraga inyungu ze bwite nibyo, HE wamudukijije yakoze Imana imuhe imugisha no gukomeza kuzirikana abanyarda. Turamukunda!
Igendere rwiza kuko iminsi maze imusanze ntacyiza cyawe nabonye uretse itonesha no kumva abo ufiteho inyungu gusa naho naho ahatarimo inyungu zawe bwite,ntiwaherekwaga.harakabaho HE uturereberera niwe mubyeyi tugira muri iki gihugu cy’Urwanda
Igendere rwiza kuko iminsi maze imusanze ntacyiza cyawe nabonye uretse itonesha no kumva abo ufiteho inyungu gusa naho naho ahatarimo inyungu zawe bwite,ntiwaherekwaga.harakabaho HE uturereberera niwe mubyeyi tugira muri iki gihugu cy’Urwanda
Ndi umuturage wa karere ka musanze watesheje Inka ze hamwe ni imitavu yari imaze ukwezi,ni inshinge zari mu miheko yibigori na kweretse bari bateye mubigori kugirango ba byicishe Inka zanjye na zikwereka ukambwirako arinjye basigaje kuzitera.Gataba urebuka amagambo wambwiye nyuma Yi nteko yabaturage wambwiye nto ni twaza icyo ndico kuba naracitse ku cumu wiyibagiza ko kubaho kwanjye mbikesha abantu 3 imana ihoraho na nyakubahwa perezida Kagame Paul ndetse na FPR inkotanyi
Kuvuga nabi byo byari ibintu bye, agahubuka akarenganya adashishoje. Yambwiriye mu nama ku murenge wa Rugarama ngo "Ninjye wategetse ko bagufunga". Yumva amabwire kdi akazira umubwiza ukuri, yica agakiza. Ndangije umwaka muri gereza, yarandenganije Imana izabimubaze!
Gatabazi rwose waje ukangata,ibuka iby’icumbi wakuyemo abari baririmo,ibuka ukuntu nawe utarimazemo kabiri,buriya wari watangiye nabi,Ibuka umugi wacu wa Musanze uko wasanze urimo gutera imbere,abantu bubaka amazu agezweho ubutitsa,none ubu byarahagaze kubera ubwiyemezi n’amananiza no gushaka kwiyitirira ibyakorwaga byose,ibuka uko wananije unagenda kuri Comite Nyobozi yari ishoboye mu Karere ka Musanze,iriya Komite tuzongera kuyikurahe? Ibuka kwivanga kwawe mu mirenge no mu tugari nkaho abayobozi b’akarere batari bahari! Cyokoze Musanze wadusubije inyuma ntituzakwibagirwa pe,naho abagushima ni uko batakuzi,Isi ntisakaye igendere...
Ihangane ikintu cyose kigira 2 mwanzo na mwisho
Komera
Aya ni amatakirangoyi, gusaba imbabazi ntibihagije hejuru y’abaturage wahirimbije urebera UBUMAMYI bwakorwaga m’ubucuruzi bw’ibirayi kdi ushigikiye abacuruzi b’URUNGUZI"Banque Lambert" ndetse warananiwe kurwanya uburembetsi, ibyo byose ukaba utarabishoboye kubera wabibonagamo indonke aho wari ufitanye umubano n’ababiri ku isonga.