Guverineri Gatabazi arashima abasore bakora intebe mu makoro

Mu mwaka wa 2015 nibwo abasore batatu ari bo Simbi Aimé Jules, Ndahimana Tharcisse na Nshimiyimana Eric batangije umushinga wo kongerera agaciro amakoro bayakoramo intebe, ameza n’amavazi byo mu busitani.

Amakoro yongererwa agaciro hakavamo ibikoresho binyuranye
Amakoro yongererwa agaciro hakavamo ibikoresho binyuranye

Iki gitekerezo bakigize ubwo bari bakiri ku intebe y’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro, IPRC Musanze, aho bibazaga uko nyuma yo kurangiza bazabaho.

Umwe muri aba basore witwa Simbi Aimé Jules yagize ati: “Icyo gihe twibazaga icyo tuzakora mu gihe tuzaba turangije amasomo, kugira ngo bitume dukomeza kubaho tudateze amaboko. Twese duhuriza ku mushinga wo kongerera agaciro amakoro aboneka mu gice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, aya makoro abantu bayarebera mu ndorerwamo yo kuba yakubakishwa uruzitiro cyangwa inzu gusa, nyamara twagerageje uburyo bwo kuyabyazamo ibindi bikoresha dusanga ari ibintu byiza, byagirira abantu akamaro natwe bikaduteza imbere”.

Aba basore bongeraho ko bibanda kuri ibi bikoresho mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije dore ko u Rwanda n’isi yose bihangayikishijwe n’ikibazo cyo kwangirika kw’ikirere kubera gutema ibiti kwa hato na hato.

Banavuga kandi ko bari no mu mugambi wo guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bahereye kuri aya makoro abantu bamaze imyaka myinshi bafata nk’aho nta kindi yakoreshwa.

Yagize ati: “Kuva mu myaka yo hambere bakoresha intebe, ameza n’ibindi bibajwe mu mbaho; kandi ibyo kugira ngo biboneke ni uko haba hatemwe umubare munini w’ibiti hirya no hino. Nyamara aya makoro twaje gusanga yavamo igisubizo ku kibazo cy’iyangirizwa ry’ibyo biti bitemwa. Ikindi na none ni uko hari n’ibikoresho nk’ibyo abantu batumizaga hanze, bikozwe mu buryo butaramba, bashoye amafaranga akababera imfabusa; uyu ni umwimerere wacu ujyana n’icyerekezo cy’u Rwanda rwacu”.

Amakoro bifashisha bakora ibi bikoresho aba angana na 75% by’ibindi bavangamo birimo umucanga n’amazi bakabikoramo beton, ari na zo bateranya hakavamo intebe zo kwicaraho mu busitani, amavaze n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Intara y’Amajyaruguru yihariye umutungo kamere w’amakoro. Mukankerwa Donatha ukuriye Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko igihe kigeze ayo makoro agashorwamo imari ituma gahunda ya Made in Rwanda ishinga imizi kubera uwo mutungo kamere iyi ntara yihariye.

Yagize ati: “Niba tuvuga uburyo bwo kongera ishoramari, birasaba ko abantu batekereza uburyo ryakwaguka bahereye ku biboneka hano iwacu, ni na byo bizadufasha kugabanya ibyo tujya gushaka hanze, ya madevize agume hano tutarinze kuyanyanyagiza uko twiboneye. Kongerera agaciro aya makoro rero ni kimwe mu byadufasha gushimangira iyo politiki”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, na we yemeza ko hari ibintu byinshi bikoreshwa n’Abanyarwanda biturutse ku masoko yo hanze rimwe na rimwe ntibimare kabiri, mu gihe hari Abanyarwanda batangiye gukora ibishobora kuramba cyangwa ntibinasaze.

Yagize ati: “Ibi bikoresho aba basore bari gukora ni rumwe mu ngero twafatiraho, tunaboneraho kwishimira uburyo bagize iki gitekerezo kugeza ubwo batangiye kugishyira mu bikorwa. Ibi bitanga icyizere ntakuka ko natwe nk’Abanyarwanda, ubushobozi bwo gukora ibyiza biramba ndetse n’ibidasaza twabyishoborera tudategereje ak’imuhana kaza imvura ihise”.

Aba basore uko ari batatu baje kurangiza kaminuza bakomeza gufatanya gutunganya uyu mushinga wabyaye sosiyete yitwa RCGF Rwanda, batangiye buri kwezi bose bakusanyaga ibihumbi 30 bamara amezi arindwi. Aya ni yo yaje kugwira havamo ibihumbi 200 batangiriyeho.

Ubu bakoresha abakozi barindwi aho nibura uhembwa amafaranga macye ku kwezi mu bo bakoresha afite umushahara utari munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 45. Simbi yakomeje abwira Kigali Today ko bafite gahunda yo kurushaho kwagura ibikorwa bakazagera ku rwego rwo gukora ibikoresho bikenerwa mu ngo n’ibitanda, utubati n’ibindi bahereye ku mutungo kamere w’amakoro aboneka mu gace k’Intara y’Amajyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Uyu mushinga ni uwo gushyigikirwa kuko na buri wese, coup de chapeau a nos jeunes.Mutubwire n’ibiciro tubateze imbere

Viviane Kayonde yanditse ku itariki ya: 6-12-2019  →  Musubize

Umururimo werekejeho umutima ntakabuza uratungana.Basore ni mukomere kdi mukuru mujya ejuru

yves yanditse ku itariki ya: 3-12-2019  →  Musubize

aba basore bakomereze aho rwose nigitekerezo cyiza bakoze cyokubyaza umusaruro ibikorerwa murwanda ariko nareta nirebe uko yabafasha nko kubaha amasoko yo gushyira izintebe ahantu abagenzi baruhukira nahandi hari ubusitani nahantu nyaburanga abantu baruhukira

lg yanditse ku itariki ya: 30-11-2019  →  Musubize

Aba basore ndabazi bafite intumbero nziza, displine, gukorera hamwe ndetse no kudacika intege kandi bizabageza kure. Urundi rubyiruko narwo rubigireho kuko ahari ubushake byose birashoboka.

Niyigena yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

uyu mushinga ni mwiza

irankunda tharcisse yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

uyu mushinga ni mwiza

irankunda tharcisse yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Aba basore ndabazi bafite intumbero nziza, displine, gukorera hamwe ndetse no kudacika intege kandi bizabageza kure. Urundi rubyiruko narwo rubigireho kuko ahari ubushake byose birashoboka.

Niyigena yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka