Guverineri Gasana yavuze ku bafashwe bamaze umwaka basengera mu rwuri

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K.Gasana, avuga ko kuba hari abantu bamaze umwaka urenga basengera mu rwuri rw’umuturage ubuyobozi butabizi, bigaragaza uburangare no kutita ku bishobora kuba ikibazo gikomeye.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K.Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K.Gasana

Abavugwa ni abitwa ‘Abagorozi’ bafashwe ku ya 24 Nyakanga 2021, nyuma y’amakuru yatanzwe na nyiri urwuri basengeragamo mu mudugudu wa Karohoza, Akagari ka Mbare Umurenge wa Karangazi, bakaba barafashwe nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda Covid-19 bubahije, ndetse batanakozwa zimwe muri gahunda za Leta.

Ibyo Guverineri Gasana yabitangaje mu ruzinduko rw’iminsi ibiri amaze mu Karere ka Nyagatare rugamije gukangurira abaturage, cyane cyane abegereye imipaka kwirinda kuyambukiranya mu buryo butemewe, ndetse no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Mu nama yagiranye n’abavugarikumvwa kuri wa Kane tariki ya 05 Kanama 2021, Guverineri Gasana yasabye abayobozi kwita ku nshingano bafite mu kazi no guharanira kugira umuturage utekanye kandi uteye imbere.

Yabasabye kandi kwihesha agaciro, bagira imyitwarire ikwiye umuyobozi, ubunyamwuga no kuba inyangamugayo.

Yibukije ko gukora cyane ari byo bizazamura Akarere ka Nyagatare mu iterambere.

Ati “Inzira y’inzitane twaciyemo nk’u Rwanda, twayikuyemo amasomo yatugejeje ahashimishije. Aya mahirwe dufite ntituyapfushe ubusa, birakwiye ko dukora cyane kugira ngo na Nyagatare, ikomeze igire imbaraga, twihute mu iterambere. Ubumwe bwacu ni imbaraga zacu nk’igihugu”.

Guverineri Gasana yasabye buri wese ubufatanye mu kurwanya abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, magendu ndetse n’ibindi byaha bijyanye no kwambukiranya umupaka mu buryo butemewe.

Yanagarutse ku bantu 19 baherutse gufatirwa mu rwuri bahamaze umwaka urenga bahasengera nta gahunda ya Leta n’imwe bubahiriza, avuga ko ari uburangare bw’abayobozi no kutita ku bintu bishobora gutera ikibazo.

Yagize ati “Ibyabaye za Karangazi byagaragaje ko mu by’ukuri hari icyuho gikomeye kijyanye n’ubumenyi bucye bw’abayobozi, kijyanye n’uburangare, kutita ku bintu nyamara byashobora kuba ikibazo gikomeye”.

Yasabye buri wese kumenya inshingano ze no gutangira amakuru ku gihe, kugisha inama no gutabaza bibaye ngombwa no kwegera inzego zose kugira ngo bafatanye mu gikorwa kiganisha umuturage aheza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka