Guverineri Gasana agiye kwimukira mu karere ka Nyamagabe

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel Gasana yatangaje ko agiye gukorera mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo gukemura ibibazo biri muri ako karere.

Guverineri Gasana avuga ko atari ngombwa ko intara ihora ahantu hamwe
Guverineri Gasana avuga ko atari ngombwa ko intara ihora ahantu hamwe

Guverineri Gasana aravuga ko agiye kwimuka ku cyicaro cy’Intara I Nyanza, akajya mu karere ka Nyamagabe aho ateganya kuzamara amezi ane cyangwa atandatu ahakorera akazi ka buri munsi.

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu 27 Gashyantare 2019, ku cyicaro cy’Intara I Nyanza.

Uyu muyobozi atangaje ibi nyuma y’umunsi umwe gusa, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asuye akarere ka Nyamagabe ko mu ntara iyoborwa na Gasana, akavuga ko ako karere kagifite ibibazo byinshi byakabaye byarakemutse.

Muri ibyo bibazo Perezida wa Repubulika yavuze ko bikwiye gukemuka mu karere ka Nyamagabe, harimo icy’umujyi w’akarere ka Nyamagabe udatera imbere, icy’uruganda rutunganya umusaruro w’ingano rwahagaze,icy’isoko ry’akarere ka Nyamagabe ryanze kuzura, icy’ibazo cy’imbuto nziza zitinda kugera ku bahinzi bo muri ako karere, n’ibindi.

Uruganda rutunganya ingano ubwarwo rwahagaze rurimo umwenda wa miliyoni 600 za banki, none banki yarugize ingwate.

Guverineri Gasana yatangaje ko guhera tariki ya 02 Werurwe 2019, azatangira gukorera mu karere ka Nyamagabe, akazahamara amezi ane, akurikirana ko ibibazo biri muri ako karere bikemuka.

Ati”Si ngombwa ko intara iguma i Nyanza, ishobora kwimukira n’ahandi”.

Uyu muyobozi kandi ngo afite gahunda yo kuzazenguruka uturere tw’Intara y’Amajyepfo haba hari ibibazo bikeneye gukemurwa mu buryo bwihutirwa.

Mu kuzenguruka uturere, Guverineri Gasana azajya ajyana n’abakozi b’aba tekinisiye (technicians), ariko icyicaro cy’intara kikazaguma i Nyanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NYARUGURU NIRYARI KO ARIHO HATEYE UBWOBA? CG NUKOHO UMUKURU WIGIHUGU ATARAHAGERA? CG NAWE YAMUJYANYEHO AKARIMI ARAMUHEREZA??

sankara yanditse ku itariki ya: 27-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka