Guverineri Bosenibamwe ntiyifuza abahinga mu mujyi wa Musanze
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abafite amasambu bahingamo mu mujyi wa Musanze kubireka kuko biteza akajagari n’isuku nke.
Guverineri Bosenibamwe yatangaje ibi Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2015, mu nteko y’abaturage y’Akarere ka Musanze.

Yavuze ko kuba umujyi wa Musanze ari umwe mu mijyi iyingayinga Umujyi wa Kigali kandi ukaba ari n’umujyi w’ubukerarugendo, udakwiye gufatwa nk’umujyi w’icyaro, aho abantu bahingamo imyaka irimo ibishyimbo, ibigori n’ibirayi.
Uyu muyobozi avuga ko abafite amasambu muri uwo mujyi batari bubakamo bagomba kuyakora neza bagateramo ubusitani bw’indabo n’ibindi byatsi by’umurimbo ku buryo umujyi wa Musanze ugaragaramo isuku.

Ahamya ko guhinga imyaka muri ayo masambu biteza umwanda n’akajagari muri uwo mujyi bigatuma utagera ku rwego rw’umujyi Leta yifuza. Asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri uwo mujyi kubuza abaturage kuhahinga.
Agira ati “Nzongera kubona hari ahantu bari guhinga imyaka nk’iriya mu mujyi, rwose ntabwo tuzumvikana pe!”
Guverineri Bosenibamwe ariko avuga ko ibi bireba cyane cyane abatuye mu mujyi rwagati. Abatuye mu nkengero zawo bo bemerewe guhinga.
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Musanze rwagati, basanzwe bafite imirima bahingamo, kuri ubu ihinzemo imyaka nk’ibishyimbo, bavuga ko nta kundi babigenza. Ngo bagomba gukurikiza amabwiriza y’ubuyobozi.
Cyakora bavuga ko mbere bahingaga imyaka miremire irimo ibishyimbo bishingirirwa n’ibigori, ubuyobozi bubasaba guhinga imyaka migufi nk’ibirayi n’ibishyimbo bidashingirirwa. Bababwiraga ko iyo myaka miremire yaba indiri y’ibisambo n’abandi bahungabanya umutekano.

Said Ntamushobora, utuye mu Ibereshi rya mbere, ufite umurima uhinzemo ibirayi n’ibishyimbo, avuga ko imyaka ihinze mu mujyi itanga umusaruro mwinshi kubera ko haba hari ifumbire. Kureka guhinga ngo ni ukubura uwo musaruro.
Agira ati “Ibigori byabaga bihetse nka bibiri, bitatu! Ibigori byahangaha ku mujyi biba byera kubera ko ifumbire iba ari yose.”
Aba baturage basaba kwemererwa gukomeza guhinga imyaka migufi aho kugira ngo amasambu yabo apfe ubusa.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bwana Governor, have have have, urumva ugasanga gutera paspalum aribyo binogeye ijisho kurusha inzu ikikijwe n’ibirayi biteye ku murongo bishishe, byakwera bagasarura abana bakarya? Uhaze iki ra? Musanze ndahazi, ahubwo basabe bahinge neza ku murongo ibyo bindi uzanye nawe sibyo! Turakwamaganye kabisa
Ubu se Guverineri ahaze iki?indabyo se barazirya?yagiye areka umurengwe