Guverineri Bosenibamwe asanga imyumvire y’abaturage ba Gicumbi yarazamutse

Mu minsi itatu Guverineri Bosenibamwe Aime amaze aganira n’abaturage b’akarere ka Gicumbi baho asanga imyumvire y’abaturage b’ako karere yarazamutse cyane kuko bitabira neza gahunda za Leta ndetse bakanazishyira mu bikorwa babikunze.

Ibi yabishimangiye abitewe no kubona umubare munini w’abaturage bitabira umuganda yakoranye nabo murenge wa Bwisige tariki 16/01/2013 maze bakabasha gukora ahantu hanini biturutse mu mbaraga zabo bashyize hamwe.

Guverineri Bosenibamwe yishimiye ko abaturage bitabiriye umuganda ari benshi kandi bagakorana ubushake.
Guverineri Bosenibamwe yishimiye ko abaturage bitabiriye umuganda ari benshi kandi bagakorana ubushake.

Muri uwo muganda wanitabiriwe n’inzego za Polisi n’ingabo, hacukuwe ibyobo by’amazi ndetse n’imiringoti yo kurwanya isuri yatwaraga ubutaka ikabumanura bukaruhukira mu muhanda maze inzira ntibe ikibaye nyabagendwa.

Guverineri Bosenibamwe yavuze ko nk’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru yitabiriye gukorana umuganda n’abo baturage kugirango bimufashe gukemura ibibazo no kubegera kugira ngo babashe kugera ku ntego biyemeje no kwesa imihigo ngo kuko aho guhiga umuhigo ntuwuhigure birutwa no kutawuhiga.

Abaturage nabo bashyizemo imbaraga nyinshi zo gucukura imiringoti (foto E. Musanabera)
Abaturage nabo bashyizemo imbaraga nyinshi zo gucukura imiringoti (foto E. Musanabera)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwisige, Bayingana Theogene, yishimiye iki gikorwa cy’umuganda kandi anishimira ko inzego zose zamufashije kucyitabira akaba agiye gushyira mu bikorwa inama bamugiriye muri gahunda y’ibikorwa by’iterambere.

Rubangura utuye mu murenge wa Bwisige nawe wari witabiriye uyu muganda atangaza ko yishimiye ko umuganda wakorewe mu ishyamba rye yateye ibi agasanga ubuyobozi bwiza buba buganisha ku iterambere ry’umuturage.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka