Guverineri Bosenibamwe asanga igihe kigeze ngo 30% bya ba mayor babe ari abagore
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, arasanga imyaka ishize abagore baboneka ku mwanya w’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage yarabaye igihe gihagije cyo kwitegura ku buryo bashobora kuzamurwa ku buryo 30% by’abayobozi b’uturere muri manda itaha baba ari abagore.
Guverineri Aime Bosenibamwe yavuze ibi kuri uyu wa gatatu tariki 17/07/2013, ubwo hasozwaga umwiherero w’iminsi itatu w’urwego rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore (GMO).
Ati: “Kugeza magingo aya, kugirango uzabone mayor w’umugore ntabwo byoroshye. Ntabwo barenga 3 muri 30. Abagore bakunze kugaragara ku mwanya w’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, mbona rero baragize ubunararibonye bwatuma baba ba mayor buzuye muri manda itaha”.
Avuga ko ubusanzwe usanga abagore bahabwa inshingano zijyanye n’imibereho myiza y’abaturage kubera ko bigaragara nk’aho byoroshye, ariko byagera ku bijyanye n’ifaranga ndetse n’ubukungu, bigaharirwa abagabo ngo ibi rero bikwiye guhinduka.
Ati: “inshingano bamaze imyaka itanu bagaragaramo ntabwo zoroshye. Ubunararibonye bamaze kugira bugaragaza ko bamwe muri bo bashobora kuyobora uturere”.
Madame Marie Immaculee Ingabire umuyobozi wa Transparency Rwanda, avuga ko kuba abagore batabonekaga ku myanya y’ubuyobozi bw’uturere, atari uko bari bataragira ubushobozi, ahubwo ari ukwitinya bari bagifite.
Ati: “Mu nzego zo hasi haracyari cya kibazo cy’imyumvire gishingiye ku muco wacu kikidukurikirana, rimwe na rimwe ugasanga n’abatora n’abiyamamaza baracyafite icyo kibazo”.
Avuga kandi ko kugira ngo abagore bagere kuri 30% ku mwanya w’abayobozi b’uturere bishoboka cyane rwose. Agatanga urugero rw’uko no mu nteko bitahise byihuta ngo abagore baboneke muri iriya myanya.
Ati: “Ni uguhindura imyumvire nta kindi. Kuri manda ya mbere kugirango abagore bajye mu nteko byari ugusunika, ariko ubu ubonako basigaye babibyiganira”.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NASHIMA GOVERNOR BOSENIBAMWE ARAMUTSE ASEZEYE KU MIRIMO YE AGASABA KO HAJYAHO UMUGORE. NGAHO NABIKORE NDAHITA MPAMYA KO IBI YABIVUZE KUKO ABASHAKIRA IBYIZA.