Guverineri Bosenibamwe arakangurira abikorera kugira icyerekezo cy’iterambere
Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 29/09/2014, yasozaga imurikagurisha rya gatanu mu Ntara y’Amajyaruguru Umuyobozi w’iyo ntara yasabye abikorera gutandukana n’imikorere ya gakondo bakagira icyerekerezo cyo kwagura ibikorwa byabo kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Guverineri Bosenibamwe Aime yagize ati: “Kugira ngo koko tubashe kuba abikorera b’indashyikirwa, biradusaba kwigomwa byinshi biradusaba kwigomwa imikorere ya gakondo yaba mu bucuruzi, mu buhinzi, mu bukorikori, mu ikoranabuhanga n’ibindi.”
Nanone yunzemo ati: “Biradusaba mbere na mbere icyerekezo twumva tuganamo, niba uri umucuruzi ufite iduka umunsi wa none, mu myaka itatu wakagombye kuba utekereza ngo nzaba ngeze hehe? Wagombye kuba utekereza ko waba ugeze kuri kampani.”

Mu birori byo gusoza iri murikagurisha byasusurikijwe n’umuhanzi Mavenge Sudi mu ndirimbo ziherekejwe n’umurya wa gitare ndetse na Jacques Paul, umuhanga mu kwigana amajwi y’inyamaswa nyinshi, abamuritse bakagaraje ubudashyikirwa bashyikirijwe ibikombe.
Sina Gerard ukuriye Enterprise Urwibutso ni umwe muri bo, asobanura ko ibanga ryo kuba indashyikirwa ari kongera imbaraga mu byo umuntu akora kandi umwanya we wose akawuharira akazi kugira ngo ibyo akora bitere imbere.
“Ibanga ryo kuba indashyikirwa nanagira abandi, twese dukunda umurimo ariko noneho ni ugushyiraho akarusho, ikindi kwibanda mu kazi kawe nk’uko umubyeyi ahoza ijisho ku mwana we kugira ngo adahungabana kandi ukora ubushakashatsi kugira ngo buri mwaka habe hari igishya muri kampani yawe,” Sina Gerard.

Muri rusange imurikagurisha ngo ryagenze neza ariko Kanyora Simon, umucuruzi ukomoka mu gihugu cya Kenya avuga ko iminsi ya mbere abantu baba bake kuko ibikorwa byo kwamamaza iryo murikagurisha bitakozwe nk’uko bikwiye agasaba ko iritaha bizongerwamo imbaraga.
Ati: “Bakwiye kwamamaza imurikagurisha kuko tuba twaje kumurika nka mbere ho ukwezi kumwe cyangwa abiri. Iyo urebye uko abantu bitabiriye mu minsi ine ya nyuma nibwo twabonye abantu benshi.”
Nk’uko byashimangiwe na Guverineri Bosenibamwe Aime, imurikagurisha ry’umwaka utaha rizaba rifite umwihariko ko buri cyiciro cy’abikorera bakora bimwe bazagira ama-stand yabo.

Abahinzi, abanyabukorikori, inganda, amakoperative, amasosiyete n’ibigo by’imari 156 harimo n’abanyamahanga 13 bava muri Uganda, Kenya, Pakistan n’u Buhinde nibo bitabiriye imurikagurisha rya Gatanu ryabereye mu Karere ka Musanze.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
dufite ingero nyinshi zo kwigira hano mugihugu cyacu zadufahsa kandi zikadutera imbaraga zo kudacika integer, hai benshi bamaze kwiteza imbere kandi bahere kubusa busa kandi ubu bakomeye
aho bigeze muri iyi minsi bintu byose tubikore kinyamwuga maze murebe ngo biratugirira akamaro