Guverinema n’inzego z’ibanze bakajije ingamba zo kongera ibiribwa no guhangana n’ibiza
Inama yahuje abayobozi b’uturere n’intara hamwe n’abayobozi bakuru muri Guvenema kuri uyu wa gatanu tariki 19/4/2013, yafatiwemo ingamba zisaba imbaraga nyinshi abaturage mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, hamwe no kwimura abantu batuye mu buryo bashobora guhitanwa cyangwa kwangirizwa n’ibiza.
Abagize Guvernema barimo ba Ministiri, Abanyamabanga muri za Ministeri, abayobozi bakuru b’Ingabo na Polisi, ab’ibigo, ba Guverneri b’intara n’abayobozi b’uturere; bashyizeho gahunda yiswe Integrated Development Programs (IDP) igamije gukorera hamwe mu guteza imbere gahunda z’ibanze za Leta.
Kongera umusaruro w’ibiribwa mu gihugu biri mu by’ibanze Guvernema ivuga ko igiye gushyiramo imbaraga, aho Ministeri y’ubuhinzi isaba ubufatanye, byaba na ngombwa abaturage bagashyirwaho igitutu mu kongera ubuso buhingwaho kandi ubutaka bugahuzwa, ndetse bakitabira gukoresha ifumbire kurenza uko basanzwe babikora.
Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata, yijeje ko umusaruro w’ibirwa uziyongera muri iki gihembwe cy’ihinga B, akurikije uko imvura irimo kuboneka. Mu biribwa avuga ko bizaba bihagije harimo ibishyimbo, ibigori, imyumbati, ibirayi, n’ibindi, ariko ko ingano zizaba nkeya kubera ko bakererewe kuzitera.

Imbogamizi zigomba gukemurwa kugira ngo u Rwanda rushobore kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko y’amahanga, ngo ni ukurwanya isuri, kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, kongera ingufu zikenerwa mu nganda, ubukangurambaga no korohereza abaturage kubona inyungu mu byo bakora, nk’uko abari mu nama babyifuje.
Iyo nama kandi irimo kwiga ku ngamba zo guhangana n’ibiza, ku buryo ngo imiryango igera ku bihumbi 77 yabaruwe mu mwaka ushize, igomba kwimuka ikava ahantu ishobora guhura n’ibiza birimo inkangu n’imyuzure, nk’uko Augustin Kampayana ushinzwe imiturire muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje.
Kampayana yavuze ko kugeza mu kwezi kwa gatatu gushize, imiryango isaga ibihumbi 40, ari yo yari isigaye itarava aho ituye hameze nabi, kubera impamvu zitandukanye zirimo gutsimbarara hamwe n’ubukene.
Yongeye guhakana ko nta ngurane izajya itangwa ku bantu bazimuka bahunga ibiza, bitewe n’uko “ubutaka basiga buzakomeza kuba ubwabo, kandi ngo nta ngurane Leta yatanga ku nzu itegereje kwangizwa n’ibiza, itari n’umutungo wayo”.
Leta ngo izafashisha amabati abo bizagaragara ko batishoboye, hamwe no kububakira mu muganda wihariye, uhuriweho n’inzego zitandukanye zirimo Ingabo, Polisi n’abaturage, nk’uko Umuyobozi ushinzwe imiturire muri MINALOC yakomeje asobanura.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ko abantu babasha gusobanurirwa ibijyanye n’imiturira bityo ibiza ntibyongere guhitana abantu burundu bene kariya kageni.
Ikigaragara cyo ni uko hari imikoranire myiza hagati ya leta n’abaturage mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rw’iterambere ry’igihugu..