Guturana n’abayobozi babi ni umwaku - Abarokotse b’i Muhanga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Muhanga, batangaza ko kugira Perezida wa mbere wayoboye u Rwanda, byazaniye urupfu Abatutsi aho kubazanira iterambere.

Bavuga ko ubundi ahavuka Parezida w’Igihugu, bahafata nk’ahantu hiyubashye, ku buryo n’abaturanyi be bamwigiraho, kubera ishema abahesheje.

Cyakora ku Banyamuhanga siko byagenze kuko ahubwo, kuba haraturutse Perezida wa mbere wayoboye u Rwanda nyuma ya 1959, ari we Dominique Mbonyumutwa ari intangiro y’ibyago ku Batutsi baho no hirya no hino mu Gihugu.

Bavuga ko Mbonyumutwa yahise akomeza umugambi wa PARIMEHUTU wo gutsemba Abatutsi, aho kubanisha Abanyarwanda kandi birakomeza, kuko yaje no gushyingira umukobwa we Colonel Theoneste Bagosora nawe wazanye urupfu.

Nshimiyimana Gilbert
Nshimiyimana Gilbert

Mu kiganiro gikomoza ku bubi bw’abategetsi bavukaga i Muhanga n’abahatuye, Nshimiyimana Gilbert uhavuka avuga ko kuba Mbonyumutwa w’i Muhanga ashyingira Bagosora, nabyo byari bikwiye gushimangira iterambere ryabo, ariko byarushijeho kubakururira urupfu.

Agira ati, "Mbonyumutwa yatuzaniye urupfu aho kukuzanira iterambere, bijya kuba bibi cyane ashyingira Bagosora, uwo mukwe wacu nawe azana urupfu. Ubundi abayobozi nk’abo bari bahagije ngo dutangire inzira yo kwiteza imbere, ariko siko byagenze kuko batuzaniye urupfu".

Leta ya Kayibanda nawe wari utuye i Muhanga nayo yakomeje kwica Abatutsi, kugeza ahiritswe ku butegetsi na Habyarimana Juvenal, wazanye ubundi buryo bwo kubica kuva ku mwana muto kugera ku mukuru, ashimangira ihezwa ry’Abatutsi baba abari mu Gihugu n’abari hanze yacyo.

Ibyo ngo bishimangirwa n’imvugo ze mu bihe bitandukanye, aho yagaragazaga ko Abatutsi bahunze badakwiye kugaruka mu Gihugu, kuko ngo u Rwanda rwari ruto rumaze kuzura nk’ikirahuri cyuzuye amazi.

Ibyo ngo byari gutuma hagize n’uwongeraho igitonyanga kimwe, ayo mazi yameneka, aho byashakaga kugarahaza ko Abatutsi bari hanze bibeshye bagataha, byatuma abari mu Gihugu bicwa bagaseseka nk’ayo mazi yuzuye ikirahuri.

N’abandi bayobozi bakomeye bavukaga Muhanga bakomeje inzira y’ubugome

Nshimiyimana avuga ko mu bihe bitandukanye Abatutsi bishwe kuva 1959, kugera 1962 na 1963, kuzamura mu 1973, kugeza mu 1990 no gukomeza kugera mu 1994, bwabaga bushyigikiwe n’abayobozi cyane abavuka muri Muhanga n’inshuti zabo.

Atanga urugero ku wari Minisitiri w’Urubyiruko Nzabonimana Callixte washinze umutwe witwara gisirikare yise Batayo Ndiza, wahawe imbunda na Leta zo kwica Abatutsi nyamara nawe yaravukaga i Muhanga, ibyo bikaba gihamya ko atari kugirira Abatutsi imbabazi, kandi yarakuze abona ari abo kwicwa, ariko we ashyiraho n’agakabyo ko gutanga ibihembo ku bicanyi ruharwa.

Agira ati, "Nzabonimana Callixte we yarishe ariko asanga byonyine bidahagije, abona abicanyi badashyiramo imbaraga yifuza, ashyiraho ibihembo ku babaga bishe Abatutsi benshi, cyangwa ababaroshye muri Nyabarongo bagahembwa".

Ingengabitekerezo ya Jenoside y’abari abayobozi bayiraze abana babo

Nshimiyimana avuga ko uko abari abayobozi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi batakiriho, cyangwa bamaze gusaza, basize baraze urwo rwango abana babo, ubu bakaba birirwa babiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Urugero rutangwa ni urw’abagize icyiswe ihuriro ry’amashyaka P5, birirwa bashaka inkunga zo kugura intwaro zo gufasha abashaka gukuraho ubuteketsi bw’u Rwanda.

Abana babo nabo bibumbiye mu cyo bise JAMBO ASBL, barimo nk’aba Mbonyumutwa, aba Habyarimana Juvenal n’aba Bagosora, bahakana bakanapfobya Jenoside bavuga ko ababyeyi babo ari abere.

Urwo rukaba ari urundi rugamba urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kurwana, dore ko rubeshywa rukisanga rwinjijwe mu mitwe irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda budashyigikiye amacakubiri.

Hari kandi inshuti z’imiryango y’abakoze Jenoside zigitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ikinjira no ku rubyiruko kugeza ubwo rutangira kwiyumva mu bwoko runaka kandi ko rushobora gukora Jenoside hagize igihinduka.

Urugero rutangwa ni urw’umwana wiga mu mashuri abanza, uherutse kubwira bagenzi be ko azi kureba niba umuntu ari Umututsi cyangwa umuhutu arebeye mu kiganza, kandi ko hagize ikiba yakwica Abatutsi.

Izo nyigisho zinjizwa mu rubyiruko zose bigaragara ko ziva ku bakoze Jenoside, imiryango bakomokamo n’inshuti zabo, cyangwa abigishwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ibyo bikaba bitacika mu gihe ngo batabaho gukomeza kugarahaza ukuri kw’amateka y’ubuyobozi bubi, bwahembeye amacakubiri kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka