Gutura mu mudugudu ntibizahagarikwa - Minisitiri Rwangombwa
Minisitiri ushinzwe Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, arahamagarira abatuye mu Rwanda kwitabira gahunda yo gutura mu mudugudu kandi bakayikunda kuko ifitiye buri wese akamaro kandi ikaba itazasubira inyuma.
Gutura mu midugudu ari gahunda nziza yo guhuriza abantu ku butaka buto begeranye ubutaka bwo guhingwaho bugasigara ahitaruye kandi bukabyazwa umusaruro mwinshi kurushaho; minisitiri Rwangombwa yabivugiye mu Nama y’Igihugu y’umushyikirano iri kubera i Kigali kuva uyu munsi kuwa 13/12/2012nk’uko.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko gutura mu mudugudu byatekerejweho kandi ari inyungu ku gihugu muri rusange no kuri ba nyir’ubutaka bose ku buryo iyo gahunda itazagira ikiyisubiza inyuma mu Rwanda.
Minisitiri Rwangombwa yagize ati “Gutura mu midugudu ni icyerecyezo cyiza kandi dufitemo inyungu twese. Ntawe uzabisubiza inyuma, ahubwo abatuye mu Rwanda dukwiye kubyitabira hakiri kare, tukabimenyera kandi inyungu zo gutura mu midugudu zirigaragaza ku baturage ubwabo kandi binorohera Leta kubagezaho serivisi n’ibikorwaremezo bya ngombwa ku buryo bworoshye.”
Gahunda ya Guverinoma iteganya ko mu mwaka wa 2017 Abanyarwanda 70% bazaba batuye mu cyaro ariko bose bari mu midugudu, naho 30% bakaba bari mu mijyi nayo yubatse neza; nk’uko William Ngabonziza ushinzwe gahunda y’Imiturire muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye Kigali Today.
Ngabonziza aravuga ko ubu abantu 72.7% by’abategerejwe kuzatura mu midugudu bamaze kuyigeramo kandi ngo aho batuye hose begererejwe serivisi z’ibanze nk’imihanda myiza n’amazi. Ubu ngo hazakurikiraho kwegerezwa amashanyarazi, amashuri n’amavuriro hafi.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|