Gutura ku kirwa cya Nkombo ntibyabuza urubyiruko gutera imbere- Depite Bamporiki

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko ku rwego rw’ igihugu wabereye mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi kuwa 12/08/2014, abasore n’inkumi bo mu murenge wa Nkombo basabwe kwikuramo imyumvire yo kumva ko kuba batuye ku kirwa rwagati ari intandaro yo gusigara inyuma mu majyambere.

Ibi babisabwe n’intumwa ya Rubanda mu nteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite Hon Bamporiki Edouard ubwo yifatanyaga nabo kwizihiza uwo munsi.

Depite Bamporiki yabwiye uru rubyiruko ko gutura ku kirwa ari amahirwe akomeye Abanyenkombo bakagombye kwishimira kuko ubusanzwe mu bihugu byateye imbere bishimira kuba ahantu h’umwihariko nka hariya kugira ngo babone uko batera imbere.

Ni muri urwo rwego yabwiye urubyiruko rwo muri uwo murenge kwagura ibitekerezo rugatangira kubyaza umusaruro amahirwe aboneka ku kirwa batuyeho batangira kucyubakamo amazu akomeye n’ibindi bikorwa bikurura ba mukerarugendo.

Urubyiruko rwa nkombo rusabwa kwibumbira hamwe mu bikorwa biruteza imbere.
Urubyiruko rwa nkombo rusabwa kwibumbira hamwe mu bikorwa biruteza imbere.

Bamporiki kandi yabwiye uru rubyiruko ko mu gihe rwumva ko gutura ku Nkombo ari imbogamizi mu iterambere abandi ngo baba bahifuza kugira ngo bahakorere ibikorwa byabo ariko bakabura uko babigeraho.

Yongeye ho ko n’ubwo adahanura mu gihe kiri imbere Nkombo izaba yifuzwa n’abakire bo mu rwego rwo hejuru kubera imiterere y’icyo kirwa dore ko gifite ubwiza nyaburanga.

Abanyenkombo basabwe gutangira gusohoza izo nzozi aho babwiwe ko zishoboka ijana ku ijana barebeye ku byo bamaze kugeraho mu gihe gito gishize harimo kuba baragejejweho umuriro w’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo bihaboneka, aha urubyiruko rukaba rwasabwe gutangira gutekereza uko ikirwa cya Nkombo cyatera imbere rubigizemo uruhare kugira ngo bazagere aho bifuza kugera.

Depite Bamporiki yavuze ko iyo umuntu afite intumbero y’icyo agomba kuba cyo abitangira kare kandi ntanzira y’ubusamo umuntu yanyuramo kugira ngo abashe gutera imbere, ari nayo mpamvu yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka rugatangira gukora imirimo iruteza imbere cyane cyane rwibumbiye hamwe.

Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwizihije umunsi warwo.
Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwizihije umunsi warwo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile yakanguriye urubyiruko rwa Nkombo gukura ibikorwa mu magambo rugatangira gukora. Aha kandi yarusabye kureka kwishora mu biyobyabwenge kuko byangiza mu mutwe umuntu ntabe akibashije kuba yagera kucyo yifuza kugeraho.

Urubyiruko rwo ku kirwa cya Nkombo rwashimiye ibyo Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda imaze kubagezaho mu murenge wa Nkombo batigeze bagira n’ikindi gihe, bavuga ko nabo bagiye kurushaho kubibungabunga bacunga umutekano wa byo n’uw’igihugu muri rusange.

Mu byifuzo batanze basabye abayobozi ko babafasha kubatera inkunga kugira ngo bagere mu iterambere rirambye dore ko mu murenge wa Nkombo hari ibikorwa byinshi byabafasha kwiteza imbere ariko bakabura amikoro yo kubigeraho.

Ababyeyi bifatanyije n'urubyiruko kwizihiza umunsi warwo.
Ababyeyi bifatanyije n’urubyiruko kwizihiza umunsi warwo.

Mu byo bagaragaje harimo ikiyaga cya Kivu kitarabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye, kuba bafite umuriro w’amashanyarazi ariko bakajya kuwugurira i Kamembe kubera ko nta mikoro yo kugura imashini ziwutanga n’ibindi, ibyo byose bavuze ko baramutse babonye umuterankunga wabibafashamo ngo batera imbere ku buryo bwihuse kandi bibumbiye hamwe.

Nyuma yo kumva ibitekerezo by’iterambere uru rubyiruko rufite ariko amikoro yo kubigeraho akaba imbogamizi, Depite Bamporiki yasabye uru rubyiruko gukora umushinga ubabumbiye hamwe kandi wunguka mu buryo bwihuse anasaba ubuyobozi bw’akarere kuzabibafashamo kugira ngo inzozi rufite zizasohore.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka