Gutoza abana kwihangira imirimo bigiye kujya bihera mu mashuri
Rwamukwaya Olivier Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro, avuga ko bafite gahunda yo gutoza abanyeshuri ibijyanye no kwihangira umurimo batararangiza kwiga.

Byavugiwe mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, Ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ndetse n’izindi nzego za Leta n’abikorera ku giti cyabo cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukwakira 2016.
Cyari kigamije gutangiza ku mugaragaro gahunda ya “NEP ( National Employement Program ) Kora Wigire” yo gukangurira abantu kwihangira umurimo, gahunda yatangiye ku ya 20 Ukwakira ikazasoza ku ya 21 Ugushyingo 2016.
Yagize ati " Tuzajya dufata abanyeshuri ba kaminuza cyangwa abo mu yisumbuye, bahabwe ubuhamya n’abantu bagize icyo bigezaho bahereye kuri duke.
Ibi bizabafasha guhindura ya myumvire ya kera y’uko umuntu yarangizaga amashuri yumva hari akazi ko mu biro kamutegereje.”
Rwamukwaya yongeyeho ko hari gahunda nshya nyinshi zigenda zivuka zongera imirimo ku isoko, avuga ko abanyeshuri bagomba gutozwa mbere kugira ngo hatazagira ibibatungura barangije kwiga.

“NEP Kora Wigire” imaze imyaka ibiri itangiye. Imaze guhanga imirimo irenga ibihumbi 80 itari iy’ubuhinzi.
Iyo gahunda ikaba yaragiyeho mu rwego rwo kunganira Leta, muri gahunda yihaye yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, hagamijwe kurwanya ubushomeri.

Ubu bukangurambaga bwa Kora Wigire buzakomereza mu duce dutandukanye tw’igihugu, hasurwa ibikorwa by’iterambere NEP yagizemo uruhare kugirango abantu babashe kubona imirimo.
Bizafasha urubyiruko kurushaho gutinyuka no kwigirira icyizere, bakamenya ko bashobora guhanga umurimo, bakikorera bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyabo.





Ohereza igitekerezo
|
Banyakubahwabayobozi Namwebanya Makuru Ba Kigal Today Mwiwe? Dufashekumenya Iyo Turangijekwigatubura, Abatwunganiramukwandikisha Imishingatubatwarize. Bityobigatuma, Ibyotwizedushakakwiteza Imbetutabigerahonone mujye Mudufashakwandikisha Kugirangotubone Ukodukora