Gutora amategeko menshi biraterwa n’amateka y’igihugu
Perezida w’umutwe w’abadepite, Rose Mukantabana yatangaje ko impamvu ituma hatorwa amategeko menshi mu Nteko ari uko igihugu cyanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hamwe no kugira gahunda nyinshi zijyanye n’iterambere.
Depite Mukantabana yatangaje ibi mu kiganiro n’abanyamakuru ku isozwa ry’igihembwe cya kabiri gisanzwe cy’Inteko ishinga amategeko, kuri uyu wa kabiri tariki 07/08/2012.
Yavuze ko nyuma ya Joside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabaye ngombwa ko mu Rwanda havuka ibigo bitandukanye kandi byinshi, bijyana no gushyiraho amategeko abishyiraho hamwe n’agenga imikorere yabyo.
Abanyarwanda bakeneye kubaho mu gihugu kirangwa n’imiyoborere myiza, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ndetse no kugendera ku mahame ya demokarasi; nk’uko Perezida w’umutwe w’abadepite yasubije ubwo yari abajijwe niba gukomeza gushyiraho amategeko menshi bidashobora kubangamira ubwisanzure bw’abaturage.

Depite Mukantabana yakomeje asobanura ko u Rwanda nk’igihugu kirimo gutera imbere mu bukungu, ndetse rukaba rumaze no kwinjira mu miryango mpuzamahanga itandukanye, ngo bisaba gutora amategeko menshi.
Ati: “Kuva aho tugiriye mu muryango w’ibihugu bya EAC, hatowe amategeko menshi cyane mu guhuza za gasutamo no gushyiraho isoko rusange rirangwa n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu; kandi hari n’andi menshi cyane turi mu nzira zo gutora.”
Yongeraho ko iyo itegeko ridasubiza ibibazo ryagenewe gusubiza, rigera aho rikivanaho ubwaryo.
Muri iki gihembwe gishize cyari kimaze amezi abiri, Inteko ishinga amategeko,umutwe w’abadepite, yishimira ko yageze ku bikorwa byinshi birimo gutora amategeko 19 n’imishinga y’amategeko igera ku 13 yemejwe ishingiro ryayo. Mu mutwe wa Sena hatowe amategeko 10 hanemezwa ishingiro ry’imishinga y’amategeko ibiri.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|