“Guteza imbere umugore si ubugiraneza; ni ukumuha uburenganzira bwe” - Kagame
Ubwo abagore bari bamaze gushima Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ko Leta y’u Rwanda ayobora yahaye agaciro umugore, yabashubije ko byaba ari ikibazo kudateza imbere abagore aho ari ho hose ku isi, kuko atari ubugira neza baba bagiriwe, ahubwo ari uburenganzira bemererwa, bagomba no guharanira.
Perezida Kagame yaganirije abagore bari mu byiciro bitandukanye bavuye mu bice byose by’igihugu bagiranye ikiganiro asanzwe n’abaturage b’ingeri zitandukanye, cyiswe “MeetThePresident, kuri uyu wa Gatanu tariki 05/7/2013.

Yavuze ko bibabaje kumva abagore baharawe uburenganzira no gufashwa kwiteza imbere, nk’aho atari ibyo bemerewe.

Yagize ati: “Guteza imbere umugore ntibikwiriye kuba nk’igitangaza; ntitugende tuvuga ko ari ineza tugirira abantu, ni uburenganzira bwabo bakwiriye kubuharanira.”
Umukuru w’Igihugu yibajije impamvu hari abanyamahanga baza kwigisha ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ubwigenge n’ubwisanzure mu Rwanda, nyamara nta byo baha abagore mu bihugu byabo, nko gusanga “iwabo abagore badashobora gutora no gutorwa.”
Perezida Kagame ati: “Umugore ukennye akenesha umugabo, akenesha umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.”

Kubwa Perezida Kagame, umugabo akwiriye kumva, kandi yaba atabyumva akigishwa ko ibigirira umugore neza nawe bimugeraho, ndetse n’ibigirira umugore nabi, bigira ingaruka mbi ku mugabo; ku muryango no ku gihugu muri rusange.
Kandi ngo byaba ari ubuswa guheza igice cy’abanyarwanda bangana na 54% by’aturage bose bagize igihugu, aho Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ari yo mpamvu y’ishyirwaho ry’amategeko y’izungura, ubutaka n’andi atarahaga Umugore cyangwa umukobwa uburenganzira.
Icyakora, Umukuru w’igihugu yasabye abagore nabo gukorana n’abagabo kugira ngo bagere ku cyo bagamije cyabateza imbere, kuko ngo politiki iha buri wese uburenganzira n’inshingano, niryo banga ryo gutsinda urugamba rwo guteza imbere igihugu mu byiciro byose.
Abanyarwandakazi bashimye Perezida Kagame ariko banamugaragariza impungenge bagira
Ibiganiro byahuje Umukuru w’igihugu, abagore n’abakobwa baturutse hirya no hino mu gihugu, byarimo imibare itandukanye, igaragaza ibimaze kugerweho n’abagore, muri Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Abagore bashima kuba bari mu buyobozi bukuru n’inzego z’ibanze zose, mu butabera, mu Nteko ishinga amategeko (hari abagera kuri 56%), mu Ngabo na Polisi, mu miryango mpuzamahanga, mu burezi n’ubuzima, abana b’abakobwa bariga ari benshi, nk’uko Francesca Tengera, uyobora Inama y’igihugu y’abagore yabirondoye.
Yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amakimbirane avamo n’ubwicanyi mu ngo, ubu hagiyeho akagoroba k’ababyeyi; kandi ko abagore bamaze kwitabira imirimo yose, n’imibare ishimishije y’abagore bitabira kuzigama no gufata inguzanyo muri banki, abari mu makoperative, ababyarira kwa muganga, abatirabira kuboneza urubyaro, n’ibindi.

Bamwe mu bagize icyo bavuga ku bibazo byugarije imiryango, basabye Perezida Kagame ko inguzanyo ihabwa abagore yakwiyongera, Umukuru w’Igihugu abunganira avuga ko hakiri n’ikibazo cy’abafite umumenyi buke mu gutekereza no guteza imbere imishinga.
Perezida Kagame yabashubije ko icyo kibazo hamwe n’ikijyanye n’ikiruhuko gito gihabwa umubyeyi wabyaye, birimo gushakirwa ibisubizo birimo kuzashyiraho ikigega cy’Igihugu cyabafasha. Akaba yanijeje ko ikibazo cy’amazi mu burasirazuba nacyo kiri mu byihutirwa.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Muhabwe ijambo murarikweye pee muratubyara kandi turabakunda!
Abagore nibahabwe ijambo nibumve agaciro kabo!
mu rwanda umugore yahawe agaciro kandi ibi bituma abasha kumva ko hari ibyo ashoboye, bikamutera imbaraga maze agakora n’ibyo umugabo yabasha gukora, izo akaba arizo mbaraga u rwanda rukeneye kugirango rubashe gutera imbere kandi akaba ariyo mpamvu ruri guhiga ibindi bihugu mu iterambere ryihuse kandi rirambye.
nibyo koko iyo igihugu kiri gutera imbere kigomba kujyana n’inzego zose nta na rumwe rugomba gusigara inyuma kugirango urwanda ruterere imbere icyarimwe, abagore rero nabo bari mu nzego zitasigajwe inyuma kandi ubu bamaze gutera intambwe ifatika mu kwiteza imbere ubwabo.