Guteza imbere ubucuruzi hagati y’Abanyafurika ntibyumvikane nko guheza isi- Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yamaze impungenge abakeka ko guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bizakumira amahanga.

Ahubwo asanga ari imwe mu nzira zo kongera ubuhanga no kwaguka kw’ibigo bya Afurika bikora ubucuruzi.
Perezida Kagame yabitangaje mu ijambo ryo guha ikaze abitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ishinzwe gushyiraho isoko rusange, ritagira amananiza (AfCTA), kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Werurwe 2018.
Yagize ati “ Ejo tuzasinya amasezerano ashyiraho Isoko Rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika. Ni amasezerano amaze igihe kinini, ndetse haracyari byinshi byo gukorwa.
Twizeyeko aya masezerano azarushaho gushimangira inzira itugeza ku bumwe bwa Afurika.”
Perezida Kagame kandi yahamagariye abakuru b’ibihugu gutangira kuvugurura amasezerano y’ubucuruzi byagenderagaho, kugira ngo ajyane n’ibyeyemejwe mu masezerano ya AfCTA.
Yanahamagariye kandi abikorera n’ibigo byigenga guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo umugabane ugere ku cyerekezo wifuza.

Perezida Kagame kandi avuga ko Afurika yasigaye inyuma cyane mu kwihuza hagati y’abaturage, bikaba bisaba ubukangurambaga kugira ngo Abaturage bazashyire mu bikorwa aya masezerano bayagire ayabo.
Ati “Aya masezerano ya AfCTA no kwegerana kw’Abanyafurika bifitanye isano. Bihuza abaturage bahuriye ku nyungu imwe kandi bikazaha ingufu umugabane wacu.”
Yijeje ibihugu bizasinya kuri aya masezerano ko intambwe yari ikomeye ari iyi yo gusinya aya masezerano ikaba igeze ku musozo, hakaba hasigaye kwicara hamwe abantu bagategura ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ku buryo bwihuse.
Inkuru zijyanye na: African Union meeting
- Nigeria hari ibyo igikemura, nibirangira izaza - Perezida Kagame
- Dore ibitazibagirana mu nama ya AfCFTA yasoje
- Amasezerano y’amateka muri Afurika yasinyiwe i Kigali
- Inzozi z’imyaka 40 z’ubucuruzi budafite inzitizi muri Afurika zasohoye - Perezida Kagame
- U Rwanda rwahawe inkunga ya miliyari 45Frw iza kuri moto
- Abayobozi batazasinya amasezerano ya AfCFTA ni abagizi ba nabi - Obasanjo
- Kwitegura gusinya amasezerano akuraho imbogamizi mu bucuruzi muri Afurika birarimbanyije
- Gukora ubucuruzi budakumirana mu Banyafurika ni ibyo kwishimirwa - Mushikiwabo
Ohereza igitekerezo
|
mutekerezu ku ruhare rwa buri mu nyafurica kugira ngo buri muntu we yumveko free trade ireba buri wese niyo ntambwe ya mbere idufasha kongere ubushobozi bw’afurika tugabanya ubukene twongera ingufu mu nganda zi tunganya ibyo twoherezaga hanze ariko byose bigomba ku girwa mo uruha runini na bayobozi bi bihugu by’africa