Gutera umuti mu nyubako ya ‘Makuza Peace Plaza’ bigamije kubungabunga ubuzima bw’abayikoreramo - Ubuyobozi

Ubuyobozi bw’Inyubako y’ubucuruzi ya ‘Makuza Peace Plaza’, iherereye mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020, bwateye umuti mu nyubako yose hagamijwe gukumira icyorezo cya Covid-19.

Inyubako yose yatewe umuti mu rwego rwo kwirinda Covid-19
Inyubako yose yatewe umuti mu rwego rwo kwirinda Covid-19

Nk’uko bigaragara mu itangazo ubuyobozi bw’iyo nyubako bwashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatatu, iyo nyubako igomba kuba ifunze kuri uyu wa Kane guhera saa moya za mu gitondo kugera saa kumi z’umugoroba.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu nyubako ya Makuza Peace Plaza, Yvan Ngendahimana, yabwiye Kigali Today ko iyo gahunda yo gutera umuti mu nyubako yose igamije guha agaciro abayigana.

Yagize ati “Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gushyiraho umunsi wo gutera umuti inyubako yose, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuko muri bizinesi dukora twe duha agaciro abatugana”.

Yavuze ko izindi ngamba zisanzwe zo kwirinda icyo cyorezo, zirimo gukaraba, kwambara udupfukamunwa no gupima umuriro, zisanzwe zishyirwa mu bikorwa, ariko ko batekereje no gufatanya na RBC hagaterwa umuti mu nyubako yose.

Yavuze ko ari icyemezo cyafashwe abakiriya babanje kubimenyeshwa, ku buryo nta we byabangamiye mu bacuruzi bakorera muri iyo nyubako.

Ati “Twabanje kubwira abakiriya bose, bari babizi. Kuri iki gicamunsi nta muntu waje, baraza kuza mu masaha yigiye imbere. Ikintu abantu bagomba gushyira imbere ni ubuzima”.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubuyobozi bw’iyi nyubako buzakomeza gukaza ingamba zo kwirindako hagira uhakorera cyangwa ihagana wakwandura Covid-19, nk’uko byagenze mu nyubako ebyiri zakoreragamo amasoko muri Kigali.

Yaboneyeho kandi gushimira ubuyobozi buhora bukangurira abantu kwirinda icyo cyorezo, asaba abakiriya babo by’umwihariko n’abagana iyo nyubako muri rusange kwirinda Covid-19, kuko ari byo bizatuma ubucuruzi bwabo butera imbere.

Kanda HANOurebe andi mafoto y’uko iki gikorwa cyagenze

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka