“Gutera imbere ntibiza nk’ibitangaza ahubwo birakorerwa” – Perezida Kagame
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cya gahunda zigamije kuzamura ubukungu no kurwanya ubukene (EDPRS II), Perezida Kagame yavuze ko gutera imbere bitizana ahubwo bijyana no gukora ndetse no guhanga udushya tuganisha ku iterambere.
Mu muhango wabereye muri Serena Hotel i Kigali uyu munsi tariki 07/02/2012, Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bw’Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu iterambere.
Yagize ati “Ubushakashatsi bwamuritswe bwagaragaje ubushake bwacu mu gushyiraho politiki zizamura ubukungu.”

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko zimwe muri politiki zagiriye akamaro cyane abaturage harimo Umurenge VUP, Icyerekezo 2020, Umuganda na Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda. Izi politike zatumye Abanyarwanda bifuza ko hakomeza guhwanga izindi gahunda nk’izo.
Perezida Kagame yongeyeho ko hakiri inzitizi nyinshi kugira ngo intego z’Icyerekezo 2020 zigerweho. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko hari ahagomba gushyirwamo ingufu, ndetse na EDPRS II izafasha mu kwerekana ahandi hakeneye ingufu.

Perezida Kagame kandi yatangaje ko kongera ubumenyi no kugeza ingufu z’amashanyarazi mu gihugu hose ari bimwe mu bizafasha kwihutisha kugera ku ntego z’icyerekezo 2020.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nice Pics. Keep it up.