Gutekereza kwishimisha usambanya umwana ni ukwikururira urupfu - SP Nkurunziza

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, SP Evode Nkurunziza, aburira abasambanya abana ko no gutekereza umwana mutoya ari ukwikururira urupfu.

Usambanyije umwana bimuviramo ibihano bikomeye
Usambanyije umwana bimuviramo ibihano bikomeye

Yabibwiye abana, urubyiruko n’abantu bakuru bitabiriye ibiganiro byo gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa, tariki 25 Ugushyingo 2020.

Yabanje kwibutsa abari bitabiriye ibiganiro ko gusambanya umwana ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe umwana uri munsi y’imyaka 18 kijyanye n’ishimishamubiri mu buryo butandukanye.

Ati “Haba kumukorakora, haba gushyira igitsina cyawe mu cye, haba kumusoma, haba gushyira urugingo rwawe urwo ari rwo rwose ku mwana uri munsi y’imyaka 18, byose byitwa kumusambanya”.

Yanababwiye ko usambanyije umwana uri hagati y’imyaka 14 na 18 afungwa imyaka hagati ya 20 na 25, ariko ko iyo umwana abikuyemo uburwayi uwamusambanyije afungwa burundu.

Kandi na none, usambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 we arengeje 18 afungwa burundu, yaba afite imyaka iri munsi ya 17 agahanishwa kimwe cya kabiri cy’igifungo yari guhanishwa iyo aba arengeje 18.

Yunzemo ati “Hari ikindi kintu abantu batajya bitaho. Iyo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 byabaye, bigaherekezwa no kubana nk’umugabo n’umugore, wa muntu wasambanyije wa mwana (ntabwo ari ukurongora), ahanishwa igihano cya burundu nk’icy’uwishe umuntu. Aho iki cyaha kimenyekaniye, kabone nubwo wa mwana yaba afite imyaka irenga 20, uwamuhohoteye arabihanirwa”.

Uwamenye iby’iki cyaha cyo gusambanya umwana ntabigaragaze, iyo bimuhamye ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu.

Naho abo mu muryango w’uwasambanyije umwana hanyuma akamugira umugore we, kimwe n’abo mu muryango w’umwana na bo babishyigikiye, iyo bahamwe n’icyaha na bo bahanishwa igifungo cya burundu.

SP Evode Nkurunziza, Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Nyanza
SP Evode Nkurunziza, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyanza

Aha ni na ho yahereye agira ati “Gutekereza kureba umwana mutoya, ni ukureba urupfu. Ibaze gukora ikintu kizakuviramo gufungwa burundu”!

Urubyiruko rwari rwitabiriye ibi biganiro rwagiye rugaragaza ko ari ubwa mbere rwari rwumvise ko uwagize umwana umugore abihanirwa n’amategeko ndetse n’ababyeyi bamutanze bakabihanirwa. Ngo nta nubwo bari barigeze batekereza ko umuntu yahanirwa kuba ataratanze amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana.

Patrick Senga w’imya 22 ati “Ntahanye ko abagiye bagira abana abagore bakwiye kugaragazwa. Njyewe ntabo nzi, ariko na none ntibabura”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri turashima abayobozi barwanya ihohoterwa rikorerwa abana twese tube maso dutangire amaku kugihe kdi ababikora bahanwe murakoze.

NKURUNZIZA Alias yanditse ku itariki ya: 27-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka