Gutega amatwi abarimo ingaga z’imikino - imigabo n’imigambi ya Minisitiri mushya wa Siporo

Minisitiri mushya wa Siporo, Nyirishimana Richard avuga ko yiteguye gukorana neza n’abafatanyabikorwa barimo ingaga z’imikino mu Rwanda kugira ngo bitange umusaruro wifuzwa muri uyu mutaka wa siporo Nyarwanda.

Minisiteri mushya wa Siporo, Nyirishema Richard avuga ko gukorana neza n'abafatanyabikorwa aricyo kintu cya mbere azashyiramo imbaraga
Minisiteri mushya wa Siporo, Nyirishema Richard avuga ko gukorana neza n’abafatanyabikorwa aricyo kintu cya mbere azashyiramo imbaraga

Ibi Nyirishema Richard yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ku wa 19 Kanama 2024, nyuma y’umuhango w’irahirwa kw’abagize Guverinoma nshya, aho yavuze ko icya mbere azakora ari ugukorana neza n’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri zifite aho zihurira na siporo ndetse n’amashyirahamwe y’imikino, kubatega amatwi mu mikoranire ari imwe mu ntwaro azifashisha mu mikorere ye.

Ati “Aho ngiye guhera, icya mbere ni ugukorana n’abafatanyabikorwa kumenya icyo bifuza, kumenya uko twakorana kugira ngo dushobore kugira icyo tugeraho, kuko intego ni imwe ari yo guteza imbere siporo, ni byiza rero kumva abafatanyabikorwa tuzakorana, ndavuga ya mashyirahamwe y’imikino n’abandi bafatanyabikorwa, izindi Minisiteri zigira aho zihurira na siporo, abo bose ni ukubanza kubatega amatwi kugira ngo twumvikane ku buryo tugiye gukorana.”

Nyirishema Richard abajijwe ku bijyanye n’ibyifuzo by’Abanyarwanda bifuza kenshi kubona umusaruro w’amakipe y’Igihugu uba mwiza yavuze ko icya mbere ari ugushyiraho intego ariko hagashyirwa imbaraga ku buryo zizagerwaho.

Ati "Icya mbere hari ugushyiraho intego, ariko igikomeye cyane, ni ukuvuga ngo tuzazigeraho gute? Aha niho akenshi abantu bakunda guceceka ntibagire icyo bavugaho, dukwiye gukora gute kugira ngo tugere kuri izo ntego twese twifuza, kuba aba mbere ku rwego rw’Isi, kwitabira Olempike ariko tukibanda cyane ngo tuzabigeraho gute?.

Yakomeje agira ati, "Ibyo rero navugaga byo kumva abafatanyabikorwa, hari no kubumva uburyo ibyo bintu twabigeraho, ubwo rero icya mbere tuzaheraho ni ukutavuga intego gusa ahubwo ni ukuvuga n’inzira tuzabinyuzamo kugira ngo tuzigereho."

Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi-Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball (FERWABA) yatangajwe tariki ya 16 Kanama 2024, mu bagize Guverinoma nshya aho yasimbuye Munyangaju Aurore Mimosa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka