Gutanga umusanzu mu "Ishema ryacu" ni ukwanga agasuzuguro-Abakozi b’Akarere ka Rustiro
Abakozi b’Akarere ka Rutsiro kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’akarere bari mu gikorwa cyo gutanga imisanzu mu Kigega “Ishema Ryacu” bavuga ko babikorera kwanga agasuzuguro bimwe mu bihugu by’amahanga bikomeje kugaragariza u Rwanda.
Gutanga imisanzu bije nyuma y’aho Lt Gen Karenzi Karake yafatiwe mu Bwongereza ashinjwa ibyaha by’intambara,urukiko rugasaba ko yarekurwa by’agateganyo kugeza mu Ukwakira 2015 ubwo azaburana ariko bakamusaba gutanga ingwate ya miliyoni y’amapawundi (amafaranga akoreshwa mu Bwongereza).

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakaba bgenda biyemeza gutanga ayo mafaranga binyuze mu Kigega “Ishema ryacy” cyatangijwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, mu rwego rwo kwanga agasuzuruguro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Ubukungu, Nsanzimfura Jean Damascene, yagize ati “Natanze umusanzu kubera ko nk’Umunyarwanda kimwe na Lt General Karake wafashwe nanjye ubutaha yaba njyewe, nanjye kikangoboka.” Nsanzimfura yongeraho ko yatanze kandi kuko yanze ko amahanga akomeza gusuzugura Abanyarwanda.
Naho Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’ako karere, Onesphore Habintwari, we agira ati “Ingwate ntibayiciye umuntu umwe ahubwo bayiciye Abanyarwanda muri rusange. Ni yo mpamvu nanjye numvise uruhare rwanjye ari ingenzi kugira ngo twange agasuzuguro.”
Jean Baptiste Uwihanganye, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro akaba ari na we ushinzwe gukusanya iyi misanzu, ahamya ko akurikije ubushake abonana abakozi bakorana ndetse anagendeye ku byo abo mu mirenge bamubwira yizera ko iki cyumweru kirangira bamaze gukusanya amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni 10 na miliyoni 12 mu gihe kuri uyu wa mbere bari bamaze kubona miliyoni zbarirwa mu munani.
Biteganyijwe ko mu mpera z’iki cyumweru ari bwo amafaranga azaba amaze gukusanywa hirya no hino mu mirenge agahita ashyirwa kuri Konti y’Ikigega “Ishema ryacu”.
Mbarushimana Cisse Aimable
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|