Gutanga ntibituruka ku bwinshi bw’ibintu ufite-Umuyobozi w’Umwalimu Sacco
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Koperative Umwalimu Sacco, Nzagahimana Jean Marie Vianney, mu muhango wo Gushyikiriza ikigega Agaciro miliyoni mirongo ine ( 40,000,000) wabaye kuri uyu wa 2 Kamena 2015, yatangaje ko gutanga bidaturuka ku bwinshi bw’ibintu umuntu afite, ahubwo bituruka ku bukire bw’umutima w’umuntu.
Nzagahimana yatangaje ko iyi Koperative Umwalimu Sacco yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ikaba ikora neza kandi yunguka, ku buryo igeze aho kwitura igihugu ibyiza cyabagiriye kibatekerezaho, ubu ubuzima bwa mwarimu bukaba buhinduka buba bwiza umunsi ku wundi.

Yagize ati ’’ Nyamwanga iyo byavuye yanze umwami wamuhaye inka. Twebwe rero nti turi ba nyamwanga iyo byavuye. Ahubwo kuko baduhaye tugomba kwizigamira tukunguka, natwe tugafasha cya gihugu cyadutekerejeho, kuko kutabikora byaba ari ubugwari.’’
Kagabo Vianney Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, yashimiye Koperative Umwalimu Sacco kuzirikana ko nyuma y’umusanzu ukomeye batanga wo kurera no gutanga ubumenyi mu bana b’Abanyarwanda, banongeyeho no gutanga inkunga muri iki kigega kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Koperative Umwalimu Sacco yatanze iyi nkunga mu Kigega Agaciro, ngo ubu imaze kugera ku rwego rwo gufasha abarimu kubona inguzanyo yo gukemura ikibazo icyo aricyo cyose yahura na cyo ku giciro giciriritse, ubu ikaba ibakangurira kwitabira gukora imishinga mito ibyara inyungu kugira ngo ibagurize batere imbere, bunganire umushahara wabo ukiri muto.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo numvishe umwalimi sacco iseseme irazamuka rwose!!!Itumariyee iki se twebwe abarimu uretse kwirirwa badushinyagurira ngo baraguha inguzanyo na zo z’intica ntikize!!!!Abo ikiza ni abo bagabo bayiyobora naho abarimu twarahorose!!