Gutanga amafaranga y’isuku ntibivuze gukuburirwa mu bipangu - Meya Gasana

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, arasaba abacuruzi guhindura imyumvire y’uko bishyura amafaranga y’isuku, bityo ubuyobozi akaba ari bwo buzajya buza gutoragura imyanda aho bayinyanyagije bakorera, ko ahubwo bagomba kuyishyira ahabugenewe ubuyobozi bukayihakura buyitwara mu kimoteri rusange.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho ku wa Mbere tari 21 Kanama 2023, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga budasanzwe ku isuku n’isukura, buzamara ukwezi bukorerwa mu Mirenge igize aka Karere.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu nama nyunguranabitekerezo, yahurije hamwe inzego zitandukanye z’aka Karere kuva ku rwego rw’Akagari.

Meya Gasana, avuga ko bihaye ukwezi kose bafatanyije n’abafatanyabikorwa, cyane abikorera kubera ko hari abari bafite imyumvire y’uko batanga amafaranga y’isuku banyanyagiza imyanda ahabonetse hose ngo ikurweho n’ubuyobozi.

Avuga ko iyo myumvire igomba guhinduka kuko ngo kwishyura amafaranga y’isuku, bidakuraho ko imyanda igomba kugezwa aho ikusanyirizwa.

Ati “Abikorera baravuga ngo batanga amafaranga y’isuku, bagafata imyanda bakayinyanyagiza aho babonye, muri za rigore no mu mihanda bakavuga ngo dutanga amafaranga, ubuyobozi nibukureho umwanda.”

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere nabo basabwe ubufasha kugira ngo isuku ibungabungwe
Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere nabo basabwe ubufasha kugira ngo isuku ibungabungwe

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri amafaranga batanga ntabwo ari ayo kujya kubakuburira mu bipangu byabo, cyangwa se gufata imyanda aho baba bayijugunye gutyo. Bagomba kuyigeza mu bimoteri noneho twe tukayihakura tuyitwara mu kimoteri rusange kuyitunganya.”

Umwihariko uri muri ubu bukangurambaga budasanzwe ku kubungabunga isuku n’isukura, ni uko buri Murenge ugiye kugira ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda, ikazajya ihakurwa na rwiyemezamirimo watsindiye gukoresha ikimoteri rusange cy’Akarere.

Ikindi ni uko mu karere hashyizwe abantu 20 bazajya bahembwa, bashinzwe gukusanya imyanda mu Mirenge bakanayipakira imodoka iyitwara ku kimoteri rusange, bakanahabwa ibikoresho bifashisha muri ako kazi nk’ingorofani, ibitiyo n’ibindi.

Hari kandi kongera ibikoresho muri santere z’ubucuruzi bishyirwamo imyanda, byunganira ibyari bihasanzwe, kugira ngo abantu bazigendamo babone aho bayishyira biboroheye.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge basabwe gutegura ahazajya hashyirwa imyanda
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge basabwe gutegura ahazajya hashyirwa imyanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka