Gutambagiza Isakaramentu ritagatifu bitanga ibyishimo ku bakirisitu
Ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, mu umuhango wo gutambagiza Isakaramentu ritagatifu, umukirisitu umwe yavuze ko igituma abikora ndetse atabisiba, ari uko bimuha ibyishimo kuri uwo munsi ndetse no mu buzima bwe bwa buri munsi.
- Padiri Maliyamungu mu gikorwa cyo gutambagiza Isakaramentu ritagatifu
Ni umukecuru waganiriye na Kigali Today ubwo uwo muhango wari uhumujwe, kuri Kiriziya ya Stella Maris Gisenyi, avuga uko yumva umuhango wo gutambagiza Isakaramentu.
Ati "Mu by’ukuri gutambagiza Isakaramentu kuri njye bisobanuye ko Umwami w’ijuru n’Isi aba arimo gutambagira, bityo rero tugenda tumushagaye, tumusingiza, tumubyinira ndetse tumuramya".
Uyu mukecuru w’imyaka 72 avuga kandi ko aho akura imbaraga zo kugenda urugendo rurenga isaha aramya Yezu.
Ati “Njye sinakwishoboza ahubwo Yezu byose ni we ubikora. Nemera Yezu Kristu ko yampfiriye akamenera amaraso, bityo rero gutambagiza Isakaramentu ritagatifu mbikora nezerewe, cyane ko njye nungutsemo imbaraga zituma ndushaho kumukunda no kumukorera, ndetse naronse ibyishimo byinshi cyane. Ahubwo umuntu utemera Yezu namugira inama yo kwemera".
Gutambagiza Isakaramentu ritagatifu ni igikorwa, aho Yezu akurwa mu ngoro ye asanzwe atuyemo (Kiliziya), maze agatambagizwa hanze yayo aho abakiristu batuye ndetse no mu nzira banyuramo.
Padiri mukuru wa Paruwase ya Stella iherereye ku Gisenyi muri Diyosezi ya Nyundo, Maliyamungu J Nepon, avuga ko iki gikorwa ku mukiristu bisobanuye byinshi, aho iyo Yezu arimo gutambagira bisobanuye kumuhamya, kubana na we mu buzima bwa buri munsi ndetse bigashimangira cyangwa bigaha agaciro Isakaramentu mu gisa n’Umugati na Divayi.
Padiri Maliyamungu avuga ku bakirisitu badatambagiza Isakaramentu ati “Sinavuga ngo Umukirisitu utatambagije isakaramentu azahanishwa igihano runaka, kuko biterwa n’uburyo wemeramo Yezu Kristu. Ushobora gusanga utabikora abiterwa n’isoni zo kunyura mu muhanda abyinira Yezu Kristu, byaterwa kandi n’imbaraga nke yagize ariko buriya urubanza ruba hagati y’Imana n’umuntu".
Mu butumwa atanga kuri uyu munsi cyane cyane ku bakirisitu, yabibukije guhora ku isoko y’Ubukiristu.
Ati “Ukarisitiya ni yo tuvomamo, idahari hari icyo twaba tubuze. Twubahe iryo Sakaramentu, kuriha agaciro ndetse n’abarihawe bakitwara koko nk’abarihawe, bityo bibafasha umukiristu gukunda Kiliziya, kunga ubumwe n’ibindi byose bituma duhamya ukwemera kwacu tukagenda nk’uko Yezu abyifuza".
Gutambagiza Isakaramentu biba ku wa kane ukurikira umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, ariko mu bihugu byinshi harimo n’u Rwanda byizihizwa ku Cyumweru, ari ku munsi wa 60 uhereye igihe Pasika iba yabereye, kugira ngo abakirisitu benshi babashe kuwizihiza batagiye ku murimo.
Gutambagiza Isakaramentu ritagatifu kandi ntibitegetswe ko riba kuri uwo munsi gusa, kuko hari n’ubwo riba habaye isengesho ryo gukiza abarwayi muri stade, muri Kiliziya n’ahandi ndetse bitewe n’inzira zateguwe bishobora kumara isaha irenga.
Gutambagiza Isakaramentu ritagatifu byatangiye mu 1318, bitangizwa na Papa Yohani wa XXII. N’ubwo bimeze bityo ariko uyu munsi wari waremejwe mbere yaho mu 1264 na Papa Olban IV, abigira umunsi utegetswe, n’ubwo bitahise bijya ku mugaragaro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gutambagiza Isakaramentu,ni umuhango ukomeye muli Kiliziya Gatulika.Kandi witabirwa n’abantu benshi.Ku bantu batabizi,hali Amasakaramentu 7 ya kiliziya:Batisimu,Ukarisitiya,Penetensiya,Ugukomezwa,Ugushyingirwa,Ubusaseridoti n’Ugusigwa kw’abarwayi.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko imana itemera amadini yose.Niyo mpamvu idusaba kugenzura niba aho dusengera bigisha kandi bagakora ibihuje n’ijambo ryayo.