Gutaha ibiro by’Akagari biyubakiye byababereye Umuganura ukomeye

Ubwo hirya no hino mu gihugu bizihizaga umuganura, bishimira ibyo bagezeho banafata ingamba z’uko bazitwara mu bihe biri imbere, abatuye mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye bo bawizihije bataha ibiro by’Akagari biyubakiye.

Guverineri w'Amajyepfo Kayitesi Alice yafunguye inyubako y'ibiro by'Akagari ka Nyabisindu
Guverineri w’Amajyepfo Kayitesi Alice yafunguye inyubako y’ibiro by’Akagari ka Nyabisindu

Ni ibiro bujuje bifite agaciro ka miriyoni zibarirwa muri ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, byose byavuye mu maboko y’abaturage bo muri aka Kagari, ari na yo mpamvu bishimiye kubitaha kandi bikaba umuganura kuri bo.

Igitekerezo cyo kubivugurura cyavuye kuri umwe muri bo witwa Marie Jeanne Twizeyimana, wivugira ko yakigize nyuma yo kwitegereza imikorere y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa bafite ubu, cyane ko abamubanjirije ngo bagiye baka amafaranga yo gutunganya Akagari kabo, ariko ntibabone icyo yakoze.

Twizeyimana agira ati “Hari mu mwanya w’ibibazo, mpagurutse ndavuga nti si ikibazo mfite, ahubwo ni igitekerezo. Twabonye abayobozi, bamwe ntibatugeza ku iterambere. Ariko nabonye wowe uri umugabo uhamye, uramutse uvuye hano Akagari kacu katubatse, nagira agahinda.”

Batashye ibiro by'Akagari biyubakiye
Batashye ibiro by’Akagari biyubakiye

Ubundi ibiro by’Akagari kabo ngo uretse kuba byararangwaga n’ibendera rikari imbere, ntaho ngo kari gatandukaniye n’inzu y’umuturage, na we w’umukene.

Twizeyimana ati “Akagari kacu kari kabi cyane, ku buryo wari no kukinjiramo amavunja akagutondagira.”

Igitekerezo cyo kukagira keza Twizeyimana yatanze cyakiriwe neza, maze abari mu nama biyemeza ko buri rugo ruzagenda rutanga amafaranga 1000, ariko n’abatayabonye bagenda batanga imiganda, Umurenge ndetse n’abikorera na bo barabunganira, none ubu ni inzu nziza buri wese yakwishimira gusabiramo serivise.

Innocent Muhizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nyabisindu gaherereye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye
Innocent Muhizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu gaherereye mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye

Innocent Muhizi ari we uyobora aka Kagari ati “Twabashije kwegeranya amafaranga ibihumbi 450, abaturage babishoboye bakagenda bazana sima, Umurenge uduha imifuka umunani ya sima, hanyuma hamwe n’imiganda y’abaturage Akagari tukagira uko kameze ubungubu.”

Gutaha ibiro by'Akagari biyubakiye byabaye umuganura kuri bo ariko baboneraho no gusangira
Gutaha ibiro by’Akagari biyubakiye byabaye umuganura kuri bo ariko baboneraho no gusangira

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yashimye abaturage biyemeje kwishakamo ibisubizo, anabemerera ko na bo bazabafasha kubona ibikoresho byo mu Kagari.

Yagize ati “Natwe byadusigiye umukoro ko tugomba kubashyiriramo ibikoresho bijyanye n’ibiro by’Akagari bubatse kugira ngo babashe kubona serivise nziza.”

Mu bindi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ashimira abatuye i Kigoma muri rusange, harimo kuba kera hari hazwiho kuba bateza ariko ubu bakaba bagerageza kwihaza mu biribwa, bakaba kandi muri rusange ari intangarugero mu isuku kuko n’abatabasha kwigurira sima n’umucanga, bagiye bakurungira inzu zabo imbere ndetse n’inyuma.

Bagaragaje ibyo bejeje
Bagaragaje ibyo bejeje
I Kigoma kera hari hazwiho kutera, ariko ubu ngo barahinga bakeza
I Kigoma kera hari hazwiho kutera, ariko ubu ngo barahinga bakeza
Abejeje baganuje abatarejeje
Abejeje baganuje abatarejeje
Abana baganujwe
Abana baganujwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka