Gusura imfungwa n’abagororwa bigiye gusubukurwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko gusura abafungiye muri za gereza zitandukanye zo mu gihugu, bizatangira ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022.

Urwo rwego rwashyizeho amabwiriza ajyanye no gusura imfungwa n’abagororwa, nyuma y’imyaka hafi ibiri icyo gikorwa cyarahagaze kubera Covid-19, ayo mabwiriza akaba n’ubundi ari ayo gukomeza gukumira icyo cyorezo kuko kigihari.

Ingingo ya gatatu y’ayo mabwiriza ivuga ko ushaka gusura abisaba anyuze kuri e-mail (uburyo bw’ikoranabuhanga), Telephone cyangwa akanyura ku murongo utishyurwa wa Gereza ifungiyemo umuntu ashaka gusura, buri wa gatatu mu masaha y’akazi.

Mu gusaba gusura bigomba kubahiriza ingingo zingenzi zikurikira:

1. Bigomba gukorwa nibura mbere y’iminsi ibiri,

2. Uruhusa rwo gusura rutangwa haherewe ku basabye mbere,

3. Guhagarika cyangwa guhinduza gusura bimenyeshwa ubuyobozi bwa Gereza nibura mbere y’iminsi ibiri.

Umunsi wo gusurwa ku buryo bw’imbonankubone ni buri wa gatanu wa buri cyumweru.

Isura riteganyijwe guhera saa mbiri kugeza saa kumi za nimugoroba, kandi usurwa yemerewe gusurwa n’umuntu umwe ku munsi wo gusura.

Gusura bikorwa mu byiciro, buri cyiciro cyo gusura kigenerwa iminota 15, kandi usura n’usurwa ntibemerewe gukoranaho, bahana intera ya metero ebyiri hagati yabo.

Ayo mabwiriza akomeza avuga ko usura agomba kuba yarakingiwe Covid-19 nibura doze ebyiri, akerekana n’icyangombwa kibigaragaza, asabwa kandi kwitwaza indangamuntu cyangwa pasiporo.

Uje gusura kandi agomba kugaragaza ko yipimishije Covid-19 mu masaha atarenze 72, usura n’usurwa bagomba kuba bambaye udupfukamunwa kandi nta byo kurya cyangwa kunywa bivuye hanze ya gereza byemewe.

Umuntu wese usura ufunze ntiyemerewe kwinjirana mudasobwa, telefone, isaha cyangwa abadarubindi afite camera, igikoresho gifata amajwi, camera, intwaro, icyuma n’ikindi kintu cyose bigaragara ko gishobora guhungabanya umutekano muri gereza.

Ibitekerezo   ( 7 )

Murakoze cyane mwadufasha hakaboneka umurongo umuntu yahamagara ho kugira NGO asabe gusura abagororwa

Baziruwishakiye yanditse ku itariki ya: 12-09-2022  →  Musubize

Mwadufasha mukaduha iyo telephone itishyurwa

Josephine yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Ark rero barebe no kubiciro bya restaurant yo muri gereza biri hejuru rwose

Ange yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Nonese izo numero za telephone cg izo e-mail uwazicyenera yazikurahe?

Lucie yanditse ku itariki ya: 20-02-2022  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza cyane, dushimiye ubuyobozi RCS.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Nibyiza kuba bongeye gufungura igikorwa cyo gusura abafungiye mu magereza.... nyuma yigihe kirekire bidashoboka kubera covid19

Kwizera Darius yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Nabanyeshuli muri internat batekerezweho basi twipimishe ariko tubabone

kadaka yanditse ku itariki ya: 16-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka