Gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri byasubukuwe

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 yatangaje ko gahunda yo Gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri byasubukuwe.

Minsiteri y’Uburezi yavuze ko yasubukuye iyi gahunda ishingiye ku makuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Mu nyandiko yashyize ku rubuga rwayo rwa X MINEDUC yavuze ko gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri bisubukuwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n’ibigo by’amashuri bigamo.

Imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe byemerewe gusubukurwa, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda virusi ya Marburg.

Uretse igihe byaba bisabwe na Minisiteri y’Ubuzima, ibigo by’amashuri ntibyemerewe gufata icyemezo cyihariye cyo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga.
Minisiteri y’Uburezi irasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abanyeshuri gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda virus ya Marburg, by’umwihariko himakazwa umuco w’isuku wo gukaraba intoki kenshi kandi neza.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kandi gukomeza kugenzura igihe haba hari umunyeshuri ufite ibimenyetso by’uburwayi bwa Marburg bakihutira guhamagara 114 kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.

Tariki ya 2 Ukwakira 2024 nibwo Minisiteri y’Uburezi yabaye ihagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Marburg.
Aya mabwiriza asohotse nyuma yaho Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 habonetse undi muntu umwe wanduye icyorezo cya Marburg, akaba yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe aho umurwayi wa mbere yanduriye.

Uyu muntu umwe mushya abonetse ku wa Kane nyuma y’uko mbere yaho ku wa Gatatu nabwo hari habonetse undi basanzemo Marburg, akaba ari umuganga wavuraga abarwaye icyo cyorezo guhera igihe cyabonekeye mu Rwanda.

Abarimo kuvurwa Marburg ni batatu, abo icyo cyorezo kimaze kugaragaraho mu Rwanda ni 64, muri bo 15 bakaba barapfuye, abakize ni 46. Abamaze gukingirwa ni 1,302 harimo 18 bakingiwe kuri uyu wa Kane.

Tariki ya 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso biterwa n’agakoko ka Marburg, birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe, gucibwamo, kuruka no kuribwa mu nda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka