Gusobanura «Ndi Umunyarwanda» bigeze mu Mirenge yose y’igihugu

Nyuma y’icyiciro cya mbere cy’ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” cyibanze ku nzego nkuru z’Igihugu n’urubyiruko bikagera ku rwego rw’Akarere, kuva tariki 27/01/2014 iyi gahunda yatangijwe ku rwego rw’umurenge, aho abayobozi b’Imidugudu, Utugari, n’Umurenga bahuriye hagamijwe gutegura iyi gahunda ku rwego rw’Umudugudu mu gihugu hose.

Ibiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku rwego rw’Umudugudu bizatangizwa ku munsi w’Intwari ndetse bikazakomezanya n’imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi wo kwibohora ; nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Ibi biganiro bigamije kugeza gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » ku baturage bose binyujijwe mu nteko z’Abaturage. Ibiganiro bizatangwa bizibanda ku gusobanukirwa n’uburyo Ubunyarwanda bwagiye busenyuka mu mateka y’u Rwanda, Gusobanukirwa n’ibikomere by’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye by’amateka no kuganira ku gaciro k’imbabazi mu nzira yo gusana Ubunyarwanda.

Gusobanura gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" byahereye ku bayobozi bakuru b'igihugu tariki 08/11/2013.
Gusobanura gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" byahereye ku bayobozi bakuru b’igihugu tariki 08/11/2013.

Ibi biganiro kandi bizibanda ku kurebera hamwe intambwe imaze kugerwaho mu nzira yo kubaka Ubunyarwanda, kurebera hamwe ibibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, kwizihiza umunsi w’Intwari, no gutegurira hamwe gahunda z’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku matariki ya 27-30/1/2014 ibiganiro bizabera kuri buri Murenge, hahugurwa abazatanga ibiganiro mu nteko z’abaturage ku rwego rw’umudugudu.

Ibiganiro mu mashuri afite abanyeshuri biga bacumbika (boarding schools) biteganijwe ku wa 31 Mutarama 2014 duhereye.
Ibiganiro ku rwego rw’Umudugudu bizahuzwa no kwizihiza umunsi w’Intali taliki 1 Gashyantare 2014.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rurimo kwishimira gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rurimo kwishimira gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Senateri Harerimana Fatuma wifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu biganiro byatanzwe ku wa 27/01/2014 yasobanuye ko iyo umuntu amaze gucengerwa n’iyi gahunda uwo ahuriye nawe wese mu mahanga ya kure amubonamo Ubunyarwanda kurusha kumubonamo ubwoko.

Ati: “Nitwiyumvamo Ubunyarwanda tuzarushaho gushakisha icyateza imbere igihugu cyacu aho gushakisha icyagisenya”.

Abaturage batanze ibitekerezi bose bagarutse ku kamaro ka gahunda ya ”Ndi Umunyarwanda” bavuga ko nta muntu n’umwe bazemerera kuba yababibamo amacakibiri cyangwa ikindi kintu cyose kiyashamikiyeho.

Senateri Harerimana Fatuma atanga ikiganiro kuri “Ndi umunyarwanda” mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Senateri Harerimana Fatuma atanga ikiganiro kuri “Ndi umunyarwanda” mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ibiganiro kuri ”Ndi Umunyarwanda” bizajya bihurirwamo n’abayobozi mu nzego z’ibanze zegereye abaturage barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye ingabo na Polisi, abagize Inama Njyanama y’Umurenge, abayobozi b’utugari, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge, abahagarariye amadini, Intore, Abunzi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 4 )

bitewe n’ubwiza bw’iyi gahunda natwe twese itugereho. ndi umunyarwanda oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

diane yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

iyi gahunda irasobanutse ku buryo ntahantu itazagera kandi bazareba ko batibeshye mu kuyitekereza

guma yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

nyuma y’amazi make iyi gahunda itangijwe natangajwe n’ukuntu abanyarwanda benshi bari kwuitabira iyi gahunda cyane

toni yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

uko umunyarwanda yumva agomba kugira irangamuntu ari ingombwa aka gomba kuyigendana kugirango abone serivisi runaka na ndi umunyarwanda niko yakabaye, ukarebamo mugenzi wawe umunyarwanda ugomba gufasha mugomba gusenyera umugozi umwe, twigire kumateka twanyuzemo, dukomere tubeho kandi neza, uko wifuza gutera imbere wumveko na mugenzi wawe ariko yakabaye, mugenzi wawe nagira ikibazo jya wumvako ejo ashobora kuba wowe wihutire kumufasha uko ushoboye, ngubwo ubunyarwnda njye numva twakagize mu rwanda ari naho ndi umunyarwanda ishingiye.

cyamatare yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka