Gusiragiza umuturage ushaka serivisi ni ukumwangisha ubuyobozi - RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba abayobozi guha abaturage serivisi zihuse kuko kubasiragiza ari ukubangisha ubuyobozi.

Abayobozi basabwa kwirinda gusiragiza abaturage babagana
Abayobozi basabwa kwirinda gusiragiza abaturage babagana

Ni ibyagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 26 Nzeli 2022, ubwo mu Murenge wa Musaza Akarere ka Kirehe haberaga ukwezi kwahariwe Serivisi za RIB mu baturage, gufite insanganyamatsiko igira iti “Guhabwa servisi inoze ni uburenganzira –Turwanye ruswa n’akaregane".

Asobanura iyi nsanganyamatsiko, Umukozi wa RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko guhabwa serivisi ari uburenganzira bwa buri wese kuko abantu babayeho mu buzima bakenera serivisi.

Yavuze ko ari ikizira ku muyobozi gusiragiza umuturage ukeneye serivisi nyamara icyo akeneye cyagakemutse ako kanya, kuko bimushyira mu gihirahiro ndetse akanatekereza ko hari icyo agomba uwo yashakagaho serivisi, ingaruka ikaba ari ukumwangisha ubuyobozi.

Ati “Tutabiciye kure aba agira ngo amuhe ruswa akunde abone serivisi. Ibyo rero biheza wa muturage mu karengane, bigatuma ahora atekereza y’uko uriya muyobozi amutindije akomeza kumurerega hari icyo amukeneyeho. Kandi wa muyobozi nyine aba yabikoze agira ngo wa muturage yibwirize agire icyo amugenera.”

Akomeza agira ati “Nubivuze abivuga ukundi ku buryo umuturage ahora mu rujijo, ku buryo yumva ko ubuyobozi ntacyo bumumariye.”

Yasabye ko serivisi zigurwa abaturage bajya bazimenyeshwa mbere, ariko n’izitagurwa zigatangwa ku gihe umuturage adasiragijwe.

Yasabye ariko n’abaturage bahawe imyanzuro yubahirije amategeko, ko bakwiye kunyurwa n’imyanzuro yafashwe yaba iy’inkiko, inteko z’abaturage n’ubuyobozi kudakomeza kuhanyanyaza kuko bibaviramo ibihombo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yashimye iki gikorwa kuko bituma abaturage bamenya amategeko, ibihano, ibibujijwe n’ibyemewe kugira ngo barusheho kwirinda amakosa akorwa rimwe na rimwe kubera kutamenya.

Yasabye abaturage gukemura ibibazo bikiri bito no kwemera ibyavuye mu nama z’imiryango n’abunzi, aho kwihutira kujya mu nkiko kuko bibatwara byinshi.

Ati “Ubundi ibibazo by’abaturage bitangira bikiri bito bapfa urubibi, ejo hakaba cyamunara y’isambu ariko bemeye inama z’imiryango ndetse n’ibyemezo by’abunzi, izo cyamunara ntizabaho kuko abantu bariyunga.”

Icyakora nanone avuga ko ari inshingano z’ubuyobozi kumenyesha abaturage uko bakwiye gukemura ibibazo byabo kandi turashaka ko byajya bikemukira mu muryango.

Ikindi ngo RIB ibahaye urugero rwiza nabo bagiye kwifashisha abakozi bayo ku Mirenge, bajye mu baturage babasobanurire amategeko kugira ngo birinde ibyaha no guhora basiragira mu nkiko.

Mu bibazo abaturage bagejeje kuri RIB, ahanini bishingiye ku makimbirane yo mu miryango ndetse n’ubutaka.

Bimwe muribyo bikaba byari byarakemuwe ariko abaturage ntibishimira imikirize yabyo ari nayo mpamvu byagaruwe.

Nzirabatinya yasabya abaturage kujya banyurwa kandi bakizera inzego zibegereye.

Bamwe mu baturage bashimye iki gikorwa cya RIB, cyo kubegera bakabasobanurira amategeko n’ibihano ariko bifuza ko byaba kenshi.

Mu bindi, abaturage basabwe kwirinda magendu no kwinjiza ibiyobyabwenge mu Gihugu, ndetse n’isambanywa ry’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka