Gusiragira mu mashyamba ya Congo byabatesheje amahirwe yo kwiga

Urubyiruko ruherutse gutahuka ruvuye muri Congo, bavuga ko bagejeje ku myaka 25 batazi gusoma no kwandika kubera imyaka bamaze bazerera mu mashyamba ya Congo.

Ku myaka 25 y'amavuko bavuga ko gutangira kwiga mu mashuri abanza nta soni byabatera.
Ku myaka 25 y’amavuko bavuga ko gutangira kwiga mu mashuri abanza nta soni byabatera.

Urwo rubyiruko ni rumwe mu bakiriwe, banacumbikiwe mu Nkambi ya Nyarushishi yakira impunzi by’agateganyo, iherereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkungu.

Gasore Harerimana, umwe muri bo, avuga ko bahunze bakiri bato bamwe bataratangira ishuri. Avuga ko ubuzima babayemo butabemereraga kwiga kubera kuba mu mashyamba.

Agira ati “Mfite imyaka 25 sinzi kwandika no gusoma kubera ko ntize bitewe n’ubuhungiro twari turimo turi kwiruka mu mashyamba, sinigeze nkandagira mu ishuri.

Rimwe hari umuvandimwe wantumiye mu bukwe anyandikira akandiko nanirwa gusoma njya gusomesha ariko bintera ikimwaro, mbonye unyigisha nabishimira Imana.”

Haguma Ildephonse, umuyobozi w’Inkambi ya Nyarushishi, avuga ko Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yiteguye gufasha abifuza gusubira mu ishuri bakongera kwiga, baba abiga mu mashuri asanzwe n’abashaka kwiga imyuga.

Ati “Minisiteri ibishinzwe ikomeza kubakurikirana ku bantu batoya n’abafite imyaka myinshi baba bagifite uburenganzira bwo gusubira mu mashuri biba byumvikana ko baba batarabonye igihe cyo kwiga amashuri.”

Aba basore barakangurira bagenzi babo bakiri mu mashyamba ya Congo, kimwe n’abana bari kuyavukiramo, kugaruka mu gihugu cyabo kugira ngo bareke gukomeza kwangiza ubuzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka