Gusigasira umubano mwiza hagati ya Amerika na Israel hagomba imbaraga z’impande zombi- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama yiswe “AIPAC Policy Conference”, ihuza abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abanya-Isiraheri.

Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama yiswe “AIPAC Policy Conference”
Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu nama yiswe “AIPAC Policy Conference”

Iyi nama itegurwa n’Umuryango AIPAC (American Israel Public Affairs Committee), ufite intego yo gusigasira no guteza imbere umubano hagati ya Isiraheri na Amerika, iba buri mwaka iri kubera i Washington DC.

Perezida Kagame mu kiganiro yatanze yagarutse ku mubano wa Israel n’u Rwanda, avuga ko hari byinshi bihuza ibi bihugu byombi, ari nayo mpamvu u Rwanda hari byinshi rufatiraho Israel nk’urugero rwiza mu iterambere.

Yasobanuye ko amateka ya Jenoside igihugu cya Israel cyanyuzemo, ajya gusa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ukwiyubaka kwa Israel kibaka kimwe mu byabareye u Rwanda nk’indorerwamu, mu rugendo rwo kongera kwiyubaka.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye Afurika ifitanye na Israel buzakomeza gutuma Afurika izamuka, aho avuga ko mu myaka 10 iri imbere hazaba hamaze kugerwaho iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, haba mu buhinzi, ubucuruzi n’ibindi.

Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro
Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro

Ku bijyanye n’umubano wa Leta zunze ubumwe za Amerika na Israel, Perezida Kagame yavuze ko hagomba kubaho ubufatanye buri gihe ku mpande zombi, hakabaho ibiganiro igihe cyose hari ikibazo kigashakirwa igisubizo hamwe.

Yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika nk’igihugu gifite ubushobozi buhagije, gifite ibyangombwa byose byagifasha kugira ngo umubano wacyo na Israel urusheho gukomera, kandi na Afurika irusheho kugirana umubano mwiza n’ibi bihugu byombi.

Perezida Kagame yashimiwe intambwe u Rwanda rukomeje gutera rugana mu iterambere, nyuma y’amateka akomeye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwanyuzemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

imbaraga z’impande zombi ziba zikenewe muri byose bikorwa! niyo mpamvu mu buryo bwo gusigasira umubano uyu n’uyu haba hagomba kubaho kumvikana ndetse no gukorera hamwe muri byose kugirango hubakwe imbaraga zikomeye kanid zirambye!

ndugu yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

President Paul Kagame was the first African head of state ever to address the pro-Israel forum that brings together thousands of activists, experts and elected officials.

kalisa yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Yerusalem & Kigali imirwa y’amahoro 👍👍Kuki rwose abantu batabasha kugera ku mutima w’Imana ngo basobanukirwe n’imigambi yayo ku bana bayo

Ass yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Ubundi Israel duhuje amateka cyane, nubwo twebwe tudakora nkabo! Ariko nabo byabatwaye imyaka myinshi kwiyubaka, natwe tuzabigeraho kandi turi mu murongo muzima.

manzi yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Iby’imitwe tuzakomeza kubibatsinda nubwo hari abadashaka ko dutera imbere! Tuzakomeza tubakurane. Congz HE

kanimba yanditse ku itariki ya: 27-03-2017  →  Musubize

Nibyokoko iyinama iba ikwiye bituma nikibazocyaba gihari, gishakirwa igisubizo.erega ntanimpamvu yurwangano nishyari! Ntamusaruro mwiza ubivamo.murakoze yari Germain Ikigali.

Dal-po yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka