Gushyira kaburimbo mu muhanda Huye-Nyaruguru bikomeje gutinzwa n’iki?

Abakora urugendo Huye-Nyaruguru bakomeje kwibaza impamvu uwo muhanda udashyirwamo kaburimbo nyamara nta gihe bitavuzwe ko imirimo iri hafi gutangira.

Mu gihe abatuye Nyaruguru amaso yaheze mu kirere, muri Gisagara ho barabyinira ku rukoma kuko izo kamyo zatangiye gukora umuhanda waho
Mu gihe abatuye Nyaruguru amaso yaheze mu kirere, muri Gisagara ho barabyinira ku rukoma kuko izo kamyo zatangiye gukora umuhanda waho

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku itariki 11 Nyakanga 2018, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yababwiye ko imashini ziwukora zizaba zageze mu muhanda ku itariki 1 Kanama 2018. Icyo gihe abantu bategereje kubona izo mashini baraheba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, ubwo yagendereraga Akarere ka Nyaruguru ku itariki 4 Kanama agamije kureba uko imihanda yaho yifashe, we yatangaje ko imashini ziwutunganya zizatangira muri Nzeri 2018.

Yagize ati “Urebye abagomba kuwukora bo batangiye imirimo. Ariko muri Nzeri ni bwo tuzatangiza imirimo yo kuwukora ku mugaragaro.”

Icyo gihe abakunze kujya i Nyaruguru bategereje ko babona izo mashini ngo nibura batangire kwizera ko amatike asigaye yariyongereye yaba agiye kugabanuka, amaso na none ahera mu Kirere.

Habitegeko avuga ko impamvu igihe Minisitiri Uwihanganye yari yatangaje ko imirimo yo kubaka uwo muhanda izatangirira kitubahirijwe, ari ukubera ko ubu bagihugiye mu kwishyura imitungo abaturage iri ahazanyuzwa umuhanda.

Ati “Ubu turi kureba neza imitungo y’abaturage, kugira ngo hatazagira uzabigiriramo ikibazo, hanyuma umushinga tuwutangire.”

Habitegeko yabitangaje ku itariki 14 Ugushyingo 2018, aho yizeje ko kuriha abaturage bigana ku musozo, ku buryo nta gihindutse mu kwezi k’Ukuboza uwo muhanda noneho watangira gutunganywa.

Byari biteganijwe ko umuhanda uzashyirwamo kaburimbo ari uturuka i Huye, ukanyura i Kibeho n’i Ndago ku biro by’akarere ugatunguka ku muhanda wa kaburimbo uturuka i Huye ugana ku Kanyaru. Kandi hari n’uwari guturuka i Ndago ukagarukira ku Munini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yewe uyu muhanda bazawubona bawuhunge. Igihe wavugiwe ubanza utegereje ko Yesu agaruka

agasimba yanditse ku itariki ya: 16-11-2018  →  Musubize

Yewe twara wutegereje turaheba Ahari kere Perezida niyo ngera kuhaza wenda nahubundi nyaruguru Imahanda ni mibirwose

Bebety yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka