Gushyira isomero muri mudasobwa bizongera ireme ry’uburezi butangwa mu mashuri
Mu kiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri KT Radio tariki 27 Gicurasi 2024 gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation cyagarutse ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga kigaragaza inyungu mu gushyira Isomero muri mudasobwa no gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.
Espoir Serukiza, Umuyobozi ushizwe ibikorwa muri STEMpower Inc, umwe mu batumirwa witabiriye iki kiganiro avuga ko STEMpower Inc ari umuryango nyafurika ufite ikicaro muri Ethiopie ukaba ukorera mu bihugu 40, ukaba ari umuryango ugamije guteza imbere uburezi bukoresheje ikoranabuhanga.
Ati “ Mu Rwanda tumaze kuhubaka ibigo bigera ku 8 mu mpera z’uyu mwaka duteganya kugira ibigo icumi, uburyo dukora ni uko dukorana na za Kaminuza tukahashyira ibikoresho by’ikoranabuhanga bya mudasobwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu guhugura abanyeshuri biga muri izo kaminuza”.
Ibindi bakora ni ubwenge buhangano bwifashishwa n’abakoresha iryo koranabuhanga ndetse bagashyiramo n’amasomero y’ibitabo muri mudasobwa kugira ngo abanyeshuri babe bafite ibyo biga bifashishije ikoranabuhanga.
Umuryango STEMpower Inc uvuga ko kaminuza yose yakwifuza gukorana nabo babagana kuko babubakira ubushobozi babaha amahugurwa ndetse n’abarimu babafasha kumenya gkoresha iryo koranabuhanga mu burezi.
Havugimana Uwera Francine, Umuyobozi ushinzwe gahunda muri Coderina EdTech nawe yasobanuye ko Coderina EdTech ikorera mu bihugu 10 byo muri Afurika ikaba ifasha muri gahunda yo kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi by’umwihariko mu Rwanda bakaba bamaze imyaka ibiri bafatanya na REB gushyira ikoranabuhanga ryo kwigisha abana ‘Sciences’.
Uwera asobanura ko bigisha abana gukora robo bakabikora basubiza ibibazo biri muri sosiyete babamo ndetse byatangiye gutanga umusaruro kuko abana bajya mu marushanwa bagatsinda bakoresheje iryo koranabuhanga.
Iri koranabuhanga rigera kuri bose kuko no mashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12 baryigishwa bakaryifashisha mu masomo yabo ya buri munsi.
Iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano ryatumye abanyeshuri baryize babasha no kujya mu marushanwa mpuzamahanga aho ishuri rya Christu Roi ry’i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo ryahagarariye u Rwanda mu marushanwa yabareye muri Amerika.
Ati “Iyo bahuye na bagenzi babo babasha kwiga ibindi byinshi bigatuma biyungura ubundi bumenyi babikuye ku baba baturutse hirya no hino mu bindi bihugu, bagasangira ubunanaribonye bakabasha no kubarahuraho ubwenge”.
Iri koranabuhanga ryo kubaka za Robo mu mashuri atandukanye biha ikizere abana biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 na 12 kwibonamo ubushobozi bumwe n’ubwa abiga mu mashuri yigenga abenshi bafata ko ari amashuri yigisha neza kurusha ayo mu kiciro cy’ibanze.
Ati“Ibikoresho n’ubumenyi bahabwa ni bimwe mu bibafasha kunoza no kumenya ibyo bigishwa bifashishije ikoranabuhanga”.
Joseph Mugisha, ni umuyobozi ushinzwe Akarere muri ICDL Africa, asobanura ko ari ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabushobozi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga y’ubuzima busanzwe bwa buri munsi.
Avuga ko icyo bafasha abantu ari ukumenya gukoresha ikoranabuhanga mu mibereho ya buri munsi ndetse no mu kazi kabo ka buri munsi.
Ati “ Twe dufasha abantu kumenya gukoresha ikoranabuhanga, urugero nk’umuntu ukoze Robo akaba yamenya uko ayikoresha, kumenya kohereza kwakira kubikuza akoresheje ikoranabuhanga.
Mu bijyanye n’uburezi Mugisha avuga ko hari gahunda yo gufasha abarimu mu mushinga wo gufasha gukoresha ikoranabuhanga bategura ndetse banigisha amasomo yabo.
Ati “Ikigo ICDL Africa cyahuguye abarimi 4900 gukoresha ikoranabuhanga harimo gutegura amasomo yabo bifashishije ikoranabuhanga, ndetse no kumenya kurikoresha bashaka zimwe mu mfashanyigisho z’amasomo batanga”.
Mugisha avuga ko bakorana na za Kaminuza bagafasha abanyeshuri bazo muri buri mashami bigamo kwiga amasomo yabo bifashishije ikoranabuhanga”.
Nubwo ikoranabuhanga ryifashishwa mu byiciro by’amashuri atandukanye usanga hakiri imbogami ku bantu bakuze bakirifata nkaho ari amasomo agenewe abakiri bato gusa.
Icyo abatumirwa bitabiriye iki kiganiro bahurizaho ho mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi nuko ryihutisha ndetse rikanungura ubumenyi ku barezi no ku banyeshuri.
Abarezi bashobora gutozwa no gushishikarizwa kwinjiza neza amasomero y’Ikoranabuhanga, n’umutungo ufunguye w’uburezi (OER) mu bikorwa byabo byo kwigisha kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme baha abanyeshuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|