Gushyira inyungu rusange imbere ni bwo butwari - Guverineri Habitegeko

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yabwiye abatuye Umurenge wa Bugeshi ko kugera ku butwari bisaba kureka inyungu z’umuntu ku giti cye ahubwo hakarebwa inyungu rusange.

Mu kiganiro yahaye abatuye Akarere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu kwizihiza umunsi w’Intwari, Guverineri Habitegeko yasabye abaturage gushyira imbere inyungu rusange, birinda ingeso mbi, kuko ibi bifasha igihugu kugera ku iterambere, umutekano n’imibereho myiza.

Yagize ati "Gushyira inyungu rusange imbere ni bwo butwari, twirinde gushyira inyungu zacu imbere, no kwimakaza ingeso mbi. U Rwanda ruri uko ruri ubu ngubu, kubera abarwitangiye batanga ubuzima bwabo mu rugamba rwo kubohora Igihugu, hari abatararuguyeho ariko bari bazi neza ko bashobora kuhagwa umunsi ku wundi, abo na bo ni Intwari tuzirikana."

Habitegeko yabisabye abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo ahanyura abarwanyi ba FDLR bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, iyo babonye abababafasha kubarangira inzira banyuramo.

Abaturage baturiye Akarere ka Rubavu ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo basabwe kwitandukanya n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ahubwo bagatanga amakuru mu gihe bamenye ibishobora guhungabanya umutekano.

Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo kandi basabwe kugira ubutwari bwita ku nyungu rusange, birinda magendu n’ibiyobyabwenge by’urumogi bigira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’ababikoresha.

Guverineri Habitegeko wasuye abaturage baturiye umupaka, yasuye n’Igicumbi cy’Ubumuntu cyari icumbi rya Niyitegeka Félicité wishwe tariki 21 Mata 1994 yanze kwitandukanya n’abo yari ahishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka