“Gushyingura abazize Jenocide ntibikorwa mu cyunamo gusa”-umuyobozi w’ungirije wa Karongi

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Karongi aratangaza ko gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenocide bitagomba gutegereza igihe cy’icyunamo gusa.

Mukabalisa Isimbi Dative avuga ko iyo hari imibiri y’abazize Jenoside ibonetse igashyingurwa mbere y’icyunamo bituma ubuyobozi burushaho kubona umwanya wo gukora ibindi bikorwa biba biteganyijwe mu cyunamo harimo gufata mu mugongo abacitse ku icumu.

Tariki 16/02/2012, mu karere ka karongi habaye igikorwa cyo gutaburura imibiri y’abantu 41 bazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu Kagari ka Gitarama mu Murenge wa Bwishyura.

Imwe mu mibiri y'abishwe muri jenoside 1994 yataburuwe mu cyobo i karongi tariki 16/02/2012
Imwe mu mibiri y’abishwe muri jenoside 1994 yataburuwe mu cyobo i karongi tariki 16/02/2012

Ubuyobozi bufatanya n’abaturage bakayitaburura bakayikorera isuku, ubundi bakagena aho bagomba kuyishyingura. Umuyobozi w’Umurenge wa Bwishyura, Niyonsaba Syriaque, avuga ko bafashije abaturage kubona ibikoresho byo gusukura imibiri, gutwara abantu bagiye gucukura no kugura shitingi bogerejeho imibiri ya ba nyakwigendera.

Mu gihe bagitegereje kubashyingura mu cyubahiro, ubu imibiri ibitse ku kicaro cy’akagari ka Gitarama. Biteganyijwe ko ziriya nzirakarengane uko ari 41 zizashyingurwa muri Werurwe itariki itaramenyekana neza.

Iyo mibiri yatinze gutabururwa kubera ko bene wabo ba nyakwigendera baba hanze y’igihugu bari barasabye ubuyobozi kubihanganira bakabategereza bakava imahanga kugira ngo abantu babo batabururwe bahibereye; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akagari ka Gitarama.

Iyamurenye Lazaro, Umuyobozi w'Akagari ka Gitarama aho imibiri ibitse mu gihe itarashyingurwa mu cyubahiro
Iyamurenye Lazaro, Umuyobozi w’Akagari ka Gitarama aho imibiri ibitse mu gihe itarashyingurwa mu cyubahiro

Mu mibiri 41 yataburuwe, 35 ni iy’abantu biciwe ku gasantere (centre) k’ahasigaye ari mu mudugudu wa Kivomo; ahantu hari icyobo cya metero 6 interahamwe zajugunyagamo abantu zimaze kwica, abandi zikabajugunyamo ari bazima, bakarenzaho agataka bityo kugeza igihe icyobo cyuzuriye.Indi mibiri 6 ni iyo bataburuye hirya no hino muri ako gace yose hamwe iba 41.

Mbere ya Jenocide, icyo cyobo bagicukuragamo ubutaka bwo gukoramo amatafari no guhoma amazu.

Mu 1996 ababuze ababo bafatanyije n’ubuyobozi bazitiye icyo cyobo, bateraho n’indabyo n’utwatsi kugira ngo hapfe kugira isura y’ahantu habitse imibiri y’inzirakarengane n’ubwo uko hameze bitari bikwiye ko bagumamo; nk’uko bishimangirwa n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Karongi.

Aho icyobo cyataburuwemo imibiri cyahoze
Aho icyobo cyataburuwemo imibiri cyahoze

Yabisobanuye muri aya magambo: “Imyaka yari ishize ari myinshi kandi twari twarasabye abafite ababo bajugunywe muri kiriya cyobo ko bagomba kugerageza bakaboneka kugira ngo tubataburure bazashyingurwe mu cyubahiro hamwe n’abandi mu nzibutso zitandukanye hano muri Bwishyura.
Tariki 14 wari wo munsi wa nyuma twatanze ababashije baraje turafatanya, abatarabibashije nabo bari bumvise ko ntakundi byagenda”.

Marcellin Gasana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka