Gushyingiranwa ni umuhamagaro w’Imana -Soeur Immaculée Uwamariya

Soeur Immaculée Uwamariya washinze umuryango ‘Famille Espérance’(FAES) yemeza ko gushyingirwa ari umuhamagaro w’Imana, bitandukanye n’amarangamutima.

Soeur Immaculée Uwamariya washinze umuryango Famille Espérance
Soeur Immaculée Uwamariya washinze umuryango Famille Espérance

Yabitangaje ubwo FAES yatangizwaga ku mugaragaro, ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Nzeri 2017, ngo ukaba warashinzwe nyuma yo kubona ibibazo bitandukanye byugarije ingo binabangamira iterambere ryazo.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo abashakanye, abayobozi banyuranye mu bihaye Imana ndetse na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance.

Intego uyu muryango wisunga idini rya Gatolika ugenderaho ni ugusenga no kubakira ingo kuri Kristu, kuganira kw’abashakanye, gufashanya kugira ngo ingo zibeho zifite amizero, kurera abana neza mu nzira z’ubukristu no mu migenzo myiza ndetse no kwamamaza urukundo rw’Imana mu ngo z’abashakanye.

Uyu mugore n’umugabo bari bageze aho gutandukana, bemeza ko FAES yababereye igisubizo.

Umugore ati “Twagize ibibazo bikomeye n’amakimbirane mu rugo nyuma y’imyaka itatu tubanye, tugahora dushwana ariko tukagira isoni zo kubivuga ahubwo dufata umwanzuro wo gutandukana.”

Umuryango watanze ubuhamya bw'uko wari ugiye gusenyuka ugatabarwa na FAES
Umuryango watanze ubuhamya bw’uko wari ugiye gusenyuka ugatabarwa na FAES

Arongera ati “Nyuma yo guhugurwa na FAES, tumenya ko kubaka urugo ari umuhamagaro, twumva n’ubuhamya bw’indi miryango, twisubiyeho ubu tubanye neza”.

Umugabo ati “Ntitwajyaga twumvikana ku kibazo runaka cy’urugo, umwe wese agafata umwanzuro we, ubundi tugapfa imitungo, tugahora mu makimbirane. Icyakora ubu tujya inama muri byose, tugeze ahantu hashimishije kubera FAES”.

Soeur Uwamariya washinze FAES, asaba abashakana kutagendera ku marangamutima kuko atubaka.

Ati “Umusore araza ati ndifuza ko dushyingiranwa na fiancé wanjye vuba kuko uko mukunda bitatuma ntegereza, urwo si urukundo ni amarangamutima, iyo ukunda ufata igihe, ugaha agaciro uwo ukunda, ukirinda guhubuka kuko bisenya ingo nyinshi”.

Yongeraho ati “Ntabwo abantu bashyingirwa kuko babuze aho baba, barambiwe ubuseribateri cyangwa bujuje imyaka, gushyingirwa ni uguhamagarwa n’Imana. Urugo ntirushobora kuramba rutari kumwe n’Imana”.

Minisitiri Nyirasafari, yashimiye uwashinze FAES kuko ikurikirana umuryango wo shingiro rya byose.

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango Nyirasafari Espérance
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Espérance

Ati “Itegeko Nshinga ryacu ryemera ko umuryango ari ryo shingiro rya byose, ni igicumbi cy’urukundo, cy’amahoro n’umutekano. Kuba rero mwarahereye ku muryango, ku bashakanye, ni ikintu gikomeye. Iyo ababyeyi babanye neza, n’ababakomokaho baba abantu bazima bakorera igihugu n’Imana”.

FAES yashinzwe muri 2012, igamije gufasha ingo kubana mu mahoro no gushimangira umuhamagaro w’abashakanye.

bamwe mu bashakanye bitabiriye
bamwe mu bashakanye bitabiriye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Uyu mukozi w’Imana (Soeur Immaculée), Imana akorera imwongerere imbaraga n’umugisha. Yahanze ikintu gikomeye cyubaka abantu. Amagambo ye yururutsa kandi akomeza imitima ikomeretse. Ari we, ari ibimurimo, byose ni impano y’Imana ku bagira amahirwe yo kumwumva.
Ibiganiro bye bizafatwe kandi abafite umutima wo kubaka bazashyigikire ibikorwa bye.
Imana ikome

GSE yanditse ku itariki ya: 10-05-2019  →  Musubize

Yewe Iby’ingo Byo Muriyi Minsi N’ikibazo Gikomeye, Harin’ubwo Bintera Kutagira Umukobwa Nizera,gusa Nagira Nti S t Famille Prie Nous.

Cedrick Barakomeje yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Nibyo koko.Jye navuga ko GUSHYINGIRANWA ari IMPANO Y’IMANA (don de Dieu).Ikibazo nuko abantu,nubwo babwirana ko batazigera bahemukirana iyo barimo gusezerana (igikumwe),abenshi batandukana cyangwa bagacana inyuma.
Imana isaba abashakanye "kudatandukana",bakareka ubusambanyi.Nyamara ababyubahiriza ni bake.Muli rusange,abantu bananiye imana.Bajya mu ntambara z’isi,bariba,barasambana,etc...Kugirango isi ibe nziza,imana yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izarimbura abantu bose banga kuyumvira.Uwo munsi uri hafi cyane.Niyo mpamvu tugomba "gushaka imana,aho kwibera mu byisi gusa".Kuko abantu bibera mu byisi gusa,batazaba muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).Mwishukwa n’ibyisi,ahubwo nimushake imana cyane,kugirango muzarokoke ku munsi w’imperuka.

NYEMAZI Paul yanditse ku itariki ya: 24-09-2017  →  Musubize

uyu mubikira ya koze ikintu kiza cyane. congz@ Immaculee. uwakoze inkuru ko atatubwiye aho FAES ikorera.

alias yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

FAES ikorera mu ri KIgali, Rwamagana, Musanze, na Huye
ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara izi numero 0788523076

INGABIRE yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka